Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya Kenya igahitana abarenga 60.
Iyi myigaragambyo yadutse kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamea 2025, ni iyo kwibuka iyabaye umwaka ushize muri Kenya yari iyobowe n’urubyiruko rwiraye mu mihanda umwaka ushize rwamagana itumbagira ry’imisoro.
Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatatu mu bice binyura byo mu Murwa Mukuru wa Kenya i Nairobi, yagaragayemo n’ubundi akavuyo kenshi, aho abayitabiriye bongeye gushyamirana na polisi y’iki Gihugu na yo yabamishemo ibyuka biryana mu maso ndetse inabatatanya, bituma bamwe bahakomerekera.
Bamwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo, bari bitwaje amabendera y’Igihugu ndetse n’amafoto ya bamwe mu baguye mu myigaragambyo y’umwaka ushize, aho bagenda baririmba bati “Ruto naveho.”
Umwe mu rubyiruko w’umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko witwa Eve aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaranda AFP, yagize ati “Naje hano nk’urubyiruko rw’Umunyakenya kwigaragamya, ni uburengaznira bwacu bwo kuzirikana Abanyakenya bagenzi bacu bishwe umwaka ushize. Abapolisi bari hano bari bakwiye kuturinda ariko bari kutwica.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Urubyiruko rwo mu ishyaka Jubilee Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Angel Mbuthia na we yagize ati “Ni ngombwa cyane ko urubyiruko ruzirikana itariki ya 25 Kamena kuko batakaje abantu bari bameze nka bo, bari bafite ijwi nk’iryabo, barwanira ko habago Imiyoborere myiza.”
Abigaragambya kandi bakomeje kugaragara mu bice binyuranye muri Kenya, nko mu Mujyi wa Matuu uri mu bilometero 100 uvuye mu Murwa Mukuru wa Kenya i Nairobi, aho amakuru aturukayo avuga ko muri aka gace habayeho ubushyamirane hagati y’abigaragambya na polisi.
RADIOTV10