Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

radiotv10by radiotv10
25/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye
Share on FacebookShare on Twitter

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya Kenya igahitana abarenga 60.

Iyi myigaragambyo yadutse kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamea 2025, ni iyo kwibuka iyabaye umwaka ushize muri Kenya yari iyobowe n’urubyiruko rwiraye mu mihanda umwaka ushize rwamagana itumbagira ry’imisoro.

Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatatu mu bice binyura byo mu Murwa Mukuru wa Kenya i Nairobi, yagaragayemo n’ubundi akavuyo kenshi, aho abayitabiriye bongeye gushyamirana na polisi y’iki Gihugu na yo yabamishemo ibyuka biryana mu maso ndetse inabatatanya, bituma bamwe bahakomerekera.

Bamwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo, bari bitwaje amabendera y’Igihugu ndetse n’amafoto ya bamwe mu baguye mu myigaragambyo y’umwaka ushize, aho bagenda baririmba bati “Ruto naveho.”

Umwe mu rubyiruko w’umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko witwa Eve aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaranda AFP, yagize ati “Naje hano nk’urubyiruko rw’Umunyakenya kwigaragamya, ni uburengaznira bwacu bwo kuzirikana Abanyakenya bagenzi bacu bishwe umwaka ushize. Abapolisi bari hano bari bakwiye kuturinda ariko bari kutwica.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Urubyiruko rwo mu ishyaka Jubilee Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Angel Mbuthia na we yagize ati “Ni ngombwa cyane ko urubyiruko ruzirikana itariki ya 25 Kamena kuko batakaje abantu bari bameze nka bo, bari bafite ijwi nk’iryabo, barwanira ko habago Imiyoborere myiza.”

Abigaragambya kandi bakomeje kugaragara mu bice binyuranye muri Kenya, nko mu Mujyi wa Matuu uri mu bilometero 100 uvuye mu Murwa Mukuru wa Kenya i Nairobi, aho amakuru aturukayo avuga ko muri aka gace habayeho ubushyamirane hagati y’abigaragambya na polisi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 17 =

Previous Post

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Next Post

Perezida Kagame yakiriye uwayoboye Banki Nyafurika itsura Amajyambere

Related Posts

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Ifoto y’imodoka yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi bivugwa ko ari umutamenwa, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ni iyo ingabo z’iki Gihugu zamurikiye...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

by radiotv10
29/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko rigiye gukora ibishoboka byose rigahagarika ibikorwa bibi biri...

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

by radiotv10
29/10/2025
0

Adjudante Sarah Ebabi Ebadjara wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera icyaha...

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

by radiotv10
29/10/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko yizeye ko Igihugu cye kigiye kugirana amasezerano n’u Bushinwa,...

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Nyuma y’ubujura bwakoranywe ubuhanga mu mwanya nk’uwo guhumbya bwabereye mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa, ubu abantu babiri bakekwaho...

IZIHERUKA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye uwayoboye Banki Nyafurika itsura Amajyambere

Perezida Kagame yakiriye uwayoboye Banki Nyafurika itsura Amajyambere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.