Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite muri Kenya watoye icyemezo cyo kweguza Visi Perezida w’iki Gihugu, Rigathi Gachagua ushinjwa ibyaha birimo ruswa n’ivanguramoko, aho hategerejwe icyemezo cya nyuma cya Sena.
Iki cyemezo cyatowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, cyatangajwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Moses Wetangula wavuze ko uyu mwanzuro wemejwe n’Abadepite 281 mu gihe abawanze ari 44.
Ashinjwa ibyaha binyuranye birimo ruswa, Politiki ishingiye ku ivanguramoko ndetse no gusuzugura Guverinoma, mu gihe Rigathi Gachagua we ahakana ibi byaha.
Kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua, bifatwaho icyemezo cya nyuma n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, aho aramutse yegujwe, yaba abaye Visi Perezida wa Mbere wegujwe na Sena.
Uyu mugabo usanzwe ari umushoramari, ashinjwa kuba afite imitungo yabonye binyuze muri ruswa, aho bivugwa ko inzu nyinshi atunze yari yarazanditseho umuvandimwe we.
Abanyamategeko 20 bahawe akazi ko kuburanira Rigathi Gachagua muri uyu mwanzuro wo kumweguza.
Bivugwa ko Rigathi Gachagua atunze imitungo ifite agaciro ka Miliyari 5,2 z’Amashilingi ya Kenya (angana na Miliyoni 40$ cyangwa miliyari 55 Frw).
Rigathi Gachagua we ahakana ibyaha byose ashinjwa, aho agira ati “Ndi umwere kuri ibi byaha byose. Nta gahunda mfite yo kwegura kuri uyu mwanya. Nzahatana mpaka.”
RADIOTV10