Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore barenga 50% b’i Kampala muri Uganda, bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo ku gahato mu gihe cya guma mu rugo yashyizweho mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bw’ishami ry’ubushakashatsi rya Kaminuza ya Makerere ndetse n’ikigega Innovation Fund, bugaragaza ko abagore 51% bo mu gace gacucitse ka Kimumbasa Bwaise, bakoreshejwe imibonano ku gahato mu gihe mu gace ka Katanga ari 29,4%.
Ubu bushakashatsi buvuga ko iyi mibare ivuze ko abagore batanu ku icumi muri Kimumbasa Bwaise bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Aya makuru ashingiye ku byakorewe abagore mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo yashyizweho ubwo hariho icyorezo cya COVID-19, aho abashakanye birirwanaga mu rugo bukarinda bwira.
Abakozi ubu bushakashatsi, bavuga ko iyi mibare igaragaza ko imibonano y’agahato hagati y’abashakanye isa nk’iyamaze kwakirwa.
Ubushakashatsi rusange ku buzima buzwi nka UHDS (Uganda Health Demographic Survey) bwa 2016, bwagaragaje ko abagore 51% bavuze ko nibura bagiye bahura n’ihohoterwa ryo ku mubiri, mu gihe mu bihe bya COVID-19 abagera kuri 56% bavuze ko bahuye n’iri hohoterwa ryaba iryo ku mubiri, iry’igitsina ndetse n’iry’amagambo akomeretsa.
Mu kwezi kwa mbere kwa guma mu rugo, hakiriwe ibirego birenga 3 000 by’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umwe mu bagore wo muri kariya gace kakorewemo ubushakashatsi akaba ari n’umuyobozi, yavuze ko umugabo we yamukoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato, rimwe na rimwe akanamukubita.
Yagize ati “Umugabo wanjye yajyaga ankoresha imibonano anshyizeho ingufu rimwe na rimwe akanankubita kandi ndi umuyobozi muri aka gace, nagize ubwoba bwo kubitangira ikirego kuko abagore bagenzi banjye bangirira icyizere.”
Dr. Wilberforce Karugahe wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko turiya duce tubiri twatoranyijwe kuko habarizwa abagore benshi badafite akazi kandi hakaba hakaba hakunze kuba ibikorwa by’ihohoterwa.
RADIOTV10