Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri ‘Lockdown’ abagore 50% b’i Kampala bakoreshejwe imibonano n’abagabo babo ku gahato

radiotv10by radiotv10
18/11/2022
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Muri ‘Lockdown’ abagore 50% b’i Kampala bakoreshejwe imibonano n’abagabo babo ku gahato
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore barenga 50% b’i Kampala muri Uganda, bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo ku gahato mu gihe cya guma mu rugo yashyizweho mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bw’ishami ry’ubushakashatsi rya Kaminuza ya Makerere ndetse n’ikigega Innovation Fund, bugaragaza ko abagore 51% bo mu gace gacucitse ka Kimumbasa Bwaise, bakoreshejwe imibonano ku gahato mu gihe mu gace ka Katanga ari 29,4%.

Ubu bushakashatsi buvuga ko iyi mibare ivuze ko abagore batanu ku icumi muri Kimumbasa Bwaise bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Aya makuru ashingiye ku byakorewe abagore mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo yashyizweho ubwo hariho icyorezo cya COVID-19, aho abashakanye birirwanaga mu rugo bukarinda bwira.

Abakozi ubu bushakashatsi, bavuga ko iyi mibare igaragaza ko imibonano y’agahato hagati y’abashakanye isa nk’iyamaze kwakirwa.

Ubushakashatsi rusange ku buzima buzwi nka UHDS (Uganda Health Demographic Survey) bwa 2016, bwagaragaje ko abagore 51% bavuze ko nibura bagiye bahura n’ihohoterwa ryo ku mubiri, mu gihe mu bihe bya COVID-19 abagera kuri 56% bavuze ko bahuye n’iri hohoterwa ryaba iryo ku mubiri, iry’igitsina ndetse n’iry’amagambo akomeretsa.

Mu kwezi kwa mbere kwa guma mu rugo, hakiriwe ibirego birenga 3 000 by’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umwe mu bagore wo muri kariya gace kakorewemo ubushakashatsi akaba ari n’umuyobozi, yavuze ko umugabo we yamukoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato, rimwe na rimwe akanamukubita.

Yagize ati “Umugabo wanjye yajyaga ankoresha imibonano anshyizeho ingufu rimwe na rimwe akanankubita kandi ndi umuyobozi muri aka gace, nagize ubwoba bwo kubitangira ikirego kuko abagore bagenzi banjye bangirira icyizere.”

Dr. Wilberforce Karugahe wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko turiya duce tubiri twatoranyijwe kuko habarizwa abagore benshi badafite akazi kandi hakaba hakaba hakunze kuba ibikorwa by’ihohoterwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Bidasubirwaho umukinnyi wari utegerejwe n’Abanyafurika benshi mu cy’Isi ntazakigaragaramo

Next Post

Amashusho y’uwaje mu bukwe bwe ari mu isanduku iteruwe n’abamwambariye yateje sakwesakwe

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya
IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amashusho y’uwaje mu bukwe bwe ari mu isanduku iteruwe n’abamwambariye yateje sakwesakwe

Amashusho y’uwaje mu bukwe bwe ari mu isanduku iteruwe n’abamwambariye yateje sakwesakwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.