Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera muri Soudan, Ibihugu bitandukanye ku Isi byiganjemo iby’i Burayi, byatangiye guhungisha abadiplomate n’abaturage babyo bababaga muri iki Gihugu.
Kuri iki Cyumweru, Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za America, n’u Bwongereza byatangaje ko byahungishije abadiplomate babyo bibakura muri Soudan yugarijwe n’intambara.
U Bufaransa, u Budage, u Butaliyani na Espagne; na byo ni bimwe mu bindi Bihugu byakoze ibikorwa byo guhungisha abadiplomate n’abaturage babyo.
Mu cyumweru gishize imiryango itandukanye irimo uw’Abibumbye, Umuryango wa Afurika Uunze Ubumwe n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyarabu, yahuriye mu nama igamije gukemura ikibazo cy’iyi ntambara ishyamiranyije ingabo za Leta n’umutwe w’igisirikare wa Rapid Support Forces, ariko ntibyabijije ko imirwano gukomeza.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10