Rurangiranwa wa mbere ku Isi yagaragaje indi mpano abantu barumirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru ku Isi, Cristiano Ronaldo, yatunguranye afata Camera, yigira gafotozi, afata amafoto bagenzi be bakinana muri Al-Nassr.

Uyu mugabo udashidikanywaho ko ari we cyamamare cya mbere ku Isi, yakoze iki gikorwa cyatunguye benshi ubwo we na bagenzi be bakinana muri Al-Nassr bari mu myitozo.

Izindi Nkuru

Ni mu myitozo ya Al-Nassr yo kwitegura ikipe ya Al-Wehda bafitanye umukino kuri uyu wa mbere muri Shampiyona.

Ubwo bari mu karuhuko k’imyotozo we na bagenzi be, Cristiano Ronaldo yeguye Camera, yerecyeza Lens kuri bagenzi be ndetse n’abatoza n’abandi bakozi b’ikipe, atangira kubafata amafoto.

Uyu mugabo ukora akantu kose kagahita kamamara ku Isi, yatunguye benshi kubera iki gikorwa yakoze, aho benshi bari gutanga ibitekerezo kuri aya mafoto, bavuga ko ari amafoto y’umwaka.

Cristiano Ronaldo wanyuze mu makipe akomeye ku Isi, ubu akaba asigaye akina muri Saudi Arabia, yatumye shampiyona yo muri iki Gihugu yamamara, kuko isigaye ikurikirwa na benshi byumwihariko mu ikipe akinamo.

Yafashe amafoto abakinnyi bagenzi be

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru