Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, baravuga ko umushoramari yadukiriye amasambu yabo akaza kuyakoreramo ishoramari bari babujijwe n’ububuyobozi kwikorera bubizeza ko umunyemari azabaha ingurane ariko agatangira atazibahaye.
Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwari bwababujije gucukura mu mirima yabo ishwagara (rifasha gukura ubusharire mu butaka) na Taraverite yifashishwa mu gukora Sima.
Bavuga ko aha ari ho bakuraga amaramuko, ariko nyuma bakaza kubona umushoramari yaraje kubyaza umusaruro ibi byari bibatunze, atabahaye ingurane nk’uko bari babyizejwe.
Umwe yagize ati “Baraduhagaritse gucukura ishwagara mu mirima yacu, batubwira ko umushoramari azaduha ingurane, none yatangiye gucukuramo nta ngurane aduhaye. Natubwire niba ibyo yashakagamo yarabibonye cyangwa se aduhe ingurane kuko imirima yacu nta musaruro iri kubyaza.”
Undi muturage yagize ati “Imirima yacu ni yo twakuragamo amafaranga adutunga none ubu byarahagaze, urumva nyine inzara igiye kutwica, nibaduhe ingurane cyangwa se bareke imirima yacu dukomeze twicukurire ishwagara.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yahakaniye RADIOTV10 iby’aya makuru, avuga ko uwo mushoramari ataratangira gukora nk’uko bivugwa n’aba baturage.
Yagize ati “Ayo makuru ntabwo ari yo, kuko ntabwo yatangira gukora atarishyura abaturage, icyakora cyo turi kuganira na we ngo abe yababarira atangire abishyure.”
Muri aka gace kazwi nka Kiryi gatuwemo n’aba baturage, hasanzwe hari n’uruganda rutunganya sima, ndetse hakaba n’abifuza ko bakwimurwa kugira ngo iri shoramari ryisanzure, na bo babeho batekanye.


Jean Damascene IRADUKUNDA
RADITV10