Bamwe mu batuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, bavuga ko bahangayikishijwe n’insoresore zimara kunywa inzoga z’inkorano bita Magwingi zikabatega zikabambura zikanabakorera urugomo, ku buryo abageza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba batarataha, batangira kubunza imitima.
Aba baturage biganjemo abo mu Kagari ka Kamisave mu Murenge wa Remera, hafi n’isantere ya Mukinga iherereye hafi y’umuhanda munini Kigali-Rubavu, bavuga ko urugomo muri aka gace, rumaze gufata indi ntera.
Umwe yagize ati “Ni insoresore zikunda kunywa ibiyobyabwenge, ijoro ryaza rero bagatangira abantu mu mubanda uri imbere gato.”
Uyu muturage uri mu bakorewe uru rogomo, yakomeje agira ati “Mpura n’umusore ahita antangira ankubita inkoni y’umutwe, ni ukuva kuri Mukinga kugera mu Mudugudu wa Rugari ahantu bita muri Gashunga aho hose kuri uyu muhanda rwose umutekano ni mucye cyane.”
Aba baturage bavuga ko inzoga z’inkorano zahawe izina rya ‘Magwingi’ ziri mu zitiza umurindi uru rugomo, kuko rukorwa n’insoresore ziba zahaze iki kiyobyabwenge.
Undi ati “Baba banyoye inzoga zitwa Magwingi, bamara gusinda rero bakaza muri uyu muhanda guhera saa kumi n’ebyiri, ubwo bagashyiramo n’urumogi bagatangira abantu, ni ukuvuga ngo bo bashaka iby’abandi ku ngufu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, NSENGIMANA Claudien yemera ko iki kibazo gihari koko, ariko ko hari ikigiye gukorwa kugira ngo izi nsoresore zidakomeza guhungabanya umutekano w’abaturage.
Yagize ati “Ikirimo gukorwa cya mbere ni uguca izo nzoga kuko wa mugani aho kwica gitera wica ikibimutera. Ubwo rero natwe turi kurwana n’izo nzoga z’inkorano kandi ngira ngo buri munsi rwose hamenwa amalitiro menshi. Ikindi kandi n’izo nsoresore aho byagaragaye inzego z’umutekano zirabafata kugira ngo zibigishe, icyo na cyo ni igikorwa gikomeje.”
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10