Imodoka nini yari itwaye ibinyobwa byengwa n’uruganda rwa Bralirwa, yokoreye impanuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, inzoga zarimo zimeneka mu muhanda, abaturage bahita bahurura birara mu macupa ngo barebe ko haba hari akirimo inzoga ngo bice icyaka.
Iyi mpanuka yabaye mu cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, yabereye mu Muhanda wa Musanze- Rubavu, mu gace ko mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Rubindi.
Ubwo iyi modoka yari itwaye inzoga ziganjemo Primus na Mutzig, yari ikimara gukora impanuka, bamwe mu baturage bo muri aka gace, bahise bahagera byihuse ubundi bahita birara mu makaziye n’amacupa byari byabaraye mu muhanda ngo barebe ko hari amacupa yaba akirimo inzoga ubundi bice icyaka.
Gusa amacupa yangiritse bikabitse ku buryo ibinyobwa byinshi byarimo byangiritse, ariko iyi mpanuka nta muntu yahitanye.
Amakuru y’ibanze yatangajwe na bamwe, ni uko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’umunyegare wanyuze kuri iyi kamyo yihuta cyane agakanga umushoferi wari uyitwaye agashaka kumubererekera bigatuma ata umuhanda.
Bamwe mu batuye muri aka gace, bavuga ko n’ubusanzwe hakunze kubera impanuka ziturutse ku banyegare bakunze kuhanyura bahorera batwaye imifuka irimo imboga.
Inzego zirimo Polisi y’u Rwanda, zihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka kugira ngo hakorwe iperereza ry’icyaba cyayiteye.
RADIOTV10
MWIHANGANE