Polisi yataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho urupfu rw’umucyecuru w’imyaka 87 wari utuye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze wasanzwe yapfuye ndetse yanatwikishijwe acide. Mu bafashwe harimo n’umuhungu wa nyakwigendera babanaga.
Uyu mucyecuru witwa Nyirabikari Therese bikekwa ko yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 aho bikekwa ko yishwe n’abantu bamusanze iwe.
Hari amakuru yari yabanje gutangazwa ko uyu mucyecuru yishwe n’inkoni yakubiswe ubundi bakamutwikisha acide.
Dusengimana Janvier uyobora Umurenge wa Cyuve, yahakanye iby’uko uyu mucyecuru yakubiswe. Ati “Ntihabayeho gukubita ahubwo habayeho ubwicanyi. Ikindi ni uko bikiri mu iperereza ku bijyanye n’inyito y’icyaha ndetse n’abakurikiranywe.”
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.
CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing), mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko hari abantu barindwi bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu.
Yagize ati “Bashyikirijwe Ubugenzacyaha RIB Sitasiyo ya Cyuve ngo bakorweho iperereza hamenyekane uruhare rwabo mu byabaye.”
Mu bantu batatu batawe muri yombi, harimo umuhungu wa nyakwigendera babanaga mu rugo.
CIP Alex Ndayisenga yatangaje ko Polisi ikomeza gukora iperereza kugira ngo abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bose bafatwe bashyirwe mu maboko y’ubutabera.
Nyakwigendera wari usanzwe ari umupfakazi yabanaga n’umwana umwe n’umukazana we.
RADIOTV10