Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: V/Mayor yabajijwe ikibazo n’Umunyamakuru araruca ararumira ahita ahindukira amwereka mu mugongo arigendera

radiotv10by radiotv10
30/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
3
Musanze: V/Mayor yabajijwe ikibazo n’Umunyamakuru araruca ararumira ahita ahindukira amwereka mu mugongo arigendera
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle yabajijwe ikibazo n’umunyamakuru imbere ya camera arabanza aracyumva, araruca ararumira, yongera kumusubiriramo, arongera aramwihorera arangije ahita ahindukira arigendera.

Amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze, ari mu kiganiro n’abanyamakuru [Interview] yatunzwe microphones z’ibinyamakuru binyuranye.

Muri iki kiganiro n’intangazamakuru, umunyamakuru umwe abaza uyu muyobozi ibyekereye ikibazo cya bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batujwe mu Murenge wa Shingiro ariko inzu bubakiwe zikaba zarangiritse hatarashira n’umwaka.

Umunyamakuru wabazaga uyu muyobozi ikigiye gukorerwa aba baturage, yagize ati “Bamwe bari kurara mu bikoni abandi bari kurara hanaze, ngo bayubakishije amatafari atumye ni yo mpamvu yatangiye gusenyuka, murabafasha iki ngo bongere bayasubiremo ko bari bayishimiye?”

Umuyobozi wa @MusanzeDistrict wungirije ushinzwe imibereho myiza Kamanzi Axelle, nyuma yo kubazwa n’abanyamakuru, yaruciye ararumira. pic.twitter.com/ijfWBIBDpg

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) May 30, 2022

Uyu muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze, Kamanzi Axelle bigaragara ko ikibazo yacyumvise, yaruciye ararumira hashira amasegonda icyenda ntacyo avuga, abanyamakuru na bo bategereje igisubizo.

Umunyamakuru wari wabajije icyo kibazo yongeye gusubiramo ati “Murabafasha iki muyobozi?” Uyu muyobozi yongera guceceka hashira andi masegonda atanu, umunyamakuru ahita agira ati “Murakoze.”

Ako kanya uyu muyobozi yahise ahindukirana igitsiburira, ahita yigendera yihuta cyane asiga Abanyamakuru aho.

Yabanje aramwumva arangije aramuringana
Yahise ahindukira arigendera

RADIOTV10

Comments 3

  1. Bosco says:
    4 years ago

    Hahahah, none se yari gusubiza igisubizo adafite??? Ntabwo azi ibyo arimo, umurenge mumubwira ashobora kuba atanawuzi, ibibazo biriyo ntabyo azi abyumviye aho, none namwe mumushyize hanze!!! Ariko abanyamakuru namwe mujye muzana abantu muri interview mwabateguje, ibibazo birajya mu kiganiro mubibahe hakiri kare!!! Nibura niba atabizi abanze ahamagere Gitifu w’uwo murenge kuko uwo muyobozi rwose ntazi iyo biva n’iyo bijya, ni n’umwana, nta navuze ati …..

    Reply
  2. Fabien says:
    4 years ago

    Uyu ntamuyobozi umurimo. Ubuse igihugu cyavuga ko gifite umuyobozi koko!!! Ubuse uyu yakemura iki? Igihugu cyacu dukunda nticyatera imbere gifite abayobozi bakize kugasuzuguro. Leta itegure itorero abayobozi bigishwe indangagaciro. Njye birambabaje

    Reply
  3. Imboni says:
    4 years ago

    Njye nkurikije imyitwarire y,uyu mu Visi_Meya namusaba ko yahita yandika akegura

    Reply

Leave a Reply to Bosco Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + seventeen =

Previous Post

Operasiyo Iranzi Jean Claude muri USA: Antha avuze ukuri kutari kuzwi

Next Post

Umupadiri uyobora ishuri n’umwarimu bavuze ko habayeho Jenoside yakorewe Abanyarwanda bakurikiranyweho ingengabitekerezo

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Umupadiri uyobora ishuri n’umwarimu bavuze ko habayeho Jenoside yakorewe Abanyarwanda bakurikiranyweho ingengabitekerezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.