Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Museveni agiye gutumira Macron baganire ku bya DRCongo n’iby’u Burayi

radiotv10by radiotv10
19/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Museveni agiye gutumira Macron baganire ku bya DRCongo n’iby’u Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yavuze ko ateganya gutumira Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, akaza bakaganira ku bibazo by’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibindi byugarije Afurika akanamugira inama ku by’u Burayi.

Museveni yavuze ko azatumira Emmanuel Macro mu kwizihiza umunsi w’Ubwingenge w’ishyaka rya NRM uba buri tariki 26 Mutarama.

Yagize ati “Ngiye kwandikira Nyakubahwa Macron ubundi mutumire hano kugira ngo tuganire ku bibazo bya Afurika n’Isi birimo iby’i Burayi. U Burayi nta na kimwe bwahomba mu gihe bwabaho bukorana neza na Afurika.”

Perezida Museveni ku wa Mbere w’iki cyumweru, yahuye na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda, Jules-Armand Aniambossou, ubwo yamwakiraga mu Biro bye i Entebbe.

Aniambossou yamenyesheje Museveni ko imyaka ye itatu amaze ahagarariye Igihugu cye muri Uganda, iri kugera ku musozo.

Yagize ati “Muri iki gihe cyose maze hano, nabonye ko Uganda ari Igihugu cyiza. Ubu nanjye niyumva nk’Umunya-Uganda nubwo nzava muri iki Gihugu nka Ambasaderi.”

Uyu mudipolomate w’u Bufaransa ugiye kwerecyeza muri Ghana, yanamenyesheje Museveni umuhate w’Igihugu cye ku byo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko ari na byo byanaganiriweho ubwo Perezida Emmanuel Macron yahuraga na Perezida Pau Kagame w’u Rwanda ndetse na mugenzi we Felix Tshisekedi wa DRC ubwo bahuriraga mu Nteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Aniambossou yabwiye Museveni ko gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitashoboka Uganda itabigizemo uruhare kuko ifite ubunararibonye mu gukemura amakimbirane mu karere.

Yagize ati “Turabizi ko tudashobora kubona umuti urambye bitagizwemo uruhare na Uganda.”

Perezida Museveni yavuze ko mu byo azaganira na Macron igihe azaba yamutumiye, bazanagaruka ku by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Ndashaka kwicarana na Macron ubundi tukaganira byimbitse. U Burayi ntacyo bwahomba buramutse bukoranye neza na Afurika.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Amavubi U23 yatunguye umukecuru udasiba kuri Stade bamuha impano (AMAFOTO)

Next Post

Hasobanuwe impamvu Perezida Tshisekedi yahaye inshingano Umujenerali umaze imyaka 10 yarapfuye

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz
FOOTBALL

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe impamvu Perezida Tshisekedi yahaye inshingano Umujenerali umaze imyaka 10 yarapfuye

Hasobanuwe impamvu Perezida Tshisekedi yahaye inshingano Umujenerali umaze imyaka 10 yarapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.