Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Madamu we Janet Museveni, bari kumwe n’abuzukuru babo (abana ba Gen. Muhoozi Kainerugaba), basuye urwuri rwororerwamo inka ruherereye ahitwa Rwakyitura, agace Perezida Museveni akomokamo.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025 nk’uko tubikesha umuryango wa General Muhoozi Kainerugaba, nk’uko bikubiye mu butumwa watanze.
Umuryango wa General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba imfura ya Perezida Museveni, wagize uti “Muri iki gitondo, Perezida Kaguta Museveni yasubiye ibikorwa by’ubworozi biri i Rwakyitura, yanifatanyije n’Umuryango wa General Kainerugaba (Abuzukuru) barimo kwihugura ku bikorwa by’ubworozi no kuragira amatungo.”
Umuryango wa General Muhoozi wari kumwe na Museveni, ni abana be ndetse n’umubyeyi wabo, umugore w’uyu Muhungu wa Muhoozi akaba umukazana wa Museveni, Charlotte Nankunda Kutesa.
Umuryango wa Gen. Muhoozi, uvuga ko mu kiganiro Museveni yagiranye n’abuzukuru be, kibanze ku buryo bwo guhinga bigezweho, ndetse n’uburyo bwo korora neza amatungo.
Perezida Yoweri Museveni, asanzwe ari n’umworozi ufite ubushyo, kimwe n’umuhungu Muhoozi Kainerugaba wanagabiwe Inka z’inyambo na Perezida Paul Kagame.
RADIOTV10