Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yasabye imbabazi Abanyakenya ku bw’ubutumwa bwatangajwe na General Muhoozi Kainerugaba bwibasira Kenya, anavuga impamvu uyu muhungu we yahawe ipeti rya General kandi yari amaze gukora ayo makosa.
Muhoozi muri iki cyumweru yibasiye Kenya mu butumwa burimo ubuvuga ko Uhuru Kenyatta atari akwiye kuva ku butegetsi ndetse ko igisirikare cya Uganda cyafata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Ubutumwa bwa General Muhoozi, bwatambutse kuri Twitter ye ku wa Mbere w’iki cyumweru, bwazamuye impaka ndende, aho bamwe mu Banyakenya banenze uyu musirikare kwishongora no kwigerezaho.
Nyuma y’umunsi umwe atangaje ubu butumwa, ku wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, Muhoozi yahise akurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, azamurwa mu mapeti ahita ahabwa ipeti rya General.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yasabye imbabazi Abanyakenya n’abatuye mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bose.
Muri ubu butumwa, Perezida Museveni yatangiye yongera gushimira Perezida William Ruto watorewe kuyobora Kenya.
Museveni, yakomeje agira ati “Ndasaba imbabazi abavandimwe bacu b’Abanyakenya ku bwa tweet yoherejwe na General Muhoozi wahoze ari Umuhagaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka hano ku birebana n’amatora muri icyo Gihugu cyiza.”
Mu butumwa Museveni yanyujije ku rubuga rwe, yakomeje avuga ko bidakwiye kuba umuyobozi yaba uwo mu gisirikare cyangwa mu nzego za gisivile yakwivanga muri gahunda z’ikindi Gihugu cy’ikivandimwe, ngo azitangeho ibitekerezo atanyuze mu nzira zisanzwe zemewe.
Ati “Inzira zemewe zo kubigaragarizamo ni Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyangwa uwa Afurika y’Iburasira.”
Iyi nyandiko yanashyizweho umukono na Museveni, ikomeza isa nk’igaruka ku bibaza impamvu Muhoozi yaba yarazamuwe mu mapeti akagirwa General nyuma yo gutangaza biriya bitekerezo bidakwiye, iti “Nubwo bimeze gutyo, hari n’undi musanzu mwiza munini yatanze mu rwego rwa Leta kandi agikomeje gutanga.”
Museveni agakomeza agira ati “Dusabye imbabazi cyane, nshuti zacu z’Abanyakenya namwe Banya-Uganda bababajwe n’ibyo yatangaje.”
Museveni yasoje avuga ko abizi neza ko General Muhoozi ari umwe mu bafite umuhate mwinshi wo gukunda Afurika, ariko ko akwiye kubigaragariza mu nzira ziboneye.
Muhoozi nyuma y’ubutumwa bwe yari yashyize kuri Twitter, bugaruka kuri Kenya, yongeye gushyiraho ubundi, avuga ko yaganiriye n’umubyeyi we Museveni akamusaba kutibasira Kenya. Ati “Rero Abanyakenya nimuhumure.”
RADIOTV10