Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Museveni yahishuye impamvu yazamuye Muhoozi akimara kwibasira Kenya

radiotv10by radiotv10
06/10/2022
in MU RWANDA
0
Museveni yahishuye impamvu yazamuye Muhoozi akimara kwibasira Kenya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yasabye imbabazi Abanyakenya ku bw’ubutumwa bwatangajwe na General Muhoozi Kainerugaba bwibasira Kenya, anavuga impamvu uyu muhungu we yahawe ipeti rya General kandi yari amaze gukora ayo makosa.

Muhoozi muri iki cyumweru yibasiye Kenya mu butumwa burimo ubuvuga ko Uhuru Kenyatta atari akwiye kuva ku butegetsi ndetse ko igisirikare cya Uganda cyafata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Ubutumwa bwa General Muhoozi, bwatambutse kuri Twitter ye ku wa Mbere w’iki cyumweru, bwazamuye impaka ndende, aho bamwe mu Banyakenya banenze uyu musirikare kwishongora no kwigerezaho.

Nyuma y’umunsi umwe atangaje ubu butumwa, ku wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, Muhoozi yahise akurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, azamurwa mu mapeti ahita ahabwa ipeti rya General.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yasabye imbabazi Abanyakenya n’abatuye mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bose.

Muri ubu butumwa, Perezida Museveni yatangiye yongera gushimira Perezida William Ruto watorewe kuyobora Kenya.

Museveni, yakomeje agira ati “Ndasaba imbabazi abavandimwe bacu b’Abanyakenya ku bwa tweet yoherejwe na General Muhoozi wahoze ari Umuhagaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka hano ku birebana n’amatora muri icyo Gihugu cyiza.”

Mu butumwa Museveni yanyujije ku rubuga rwe, yakomeje avuga ko bidakwiye kuba umuyobozi yaba uwo mu gisirikare cyangwa mu nzego za gisivile yakwivanga muri gahunda z’ikindi Gihugu cy’ikivandimwe, ngo azitangeho ibitekerezo atanyuze mu nzira zisanzwe zemewe.

Ati “Inzira zemewe zo kubigaragarizamo ni Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyangwa uwa Afurika y’Iburasira.”

Iyi nyandiko yanashyizweho umukono na Museveni, ikomeza isa nk’igaruka ku bibaza impamvu Muhoozi yaba yarazamuwe mu mapeti akagirwa General nyuma yo gutangaza biriya bitekerezo bidakwiye, iti “Nubwo bimeze gutyo, hari n’undi musanzu mwiza munini yatanze mu rwego rwa Leta kandi agikomeje gutanga.”

Museveni agakomeza agira ati “Dusabye imbabazi cyane, nshuti zacu z’Abanyakenya namwe Banya-Uganda bababajwe n’ibyo yatangaje.”

Museveni yasoje avuga ko abizi neza ko General Muhoozi ari umwe mu bafite umuhate mwinshi wo gukunda Afurika, ariko ko akwiye kubigaragariza mu nzira ziboneye.

Muhoozi nyuma y’ubutumwa bwe yari yashyize kuri Twitter, bugaruka kuri Kenya, yongeye gushyiraho ubundi, avuga ko yaganiriye n’umubyeyi we Museveni akamusaba kutibasira Kenya. Ati “Rero Abanyakenya nimuhumure.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 18 =

Previous Post

Bwa mbere Gatabazi yavuze ku mashusho yagarutsweho cyane akururwa n’urinda Perezida

Next Post

Nyamasheke: Barashinja umuyobozi kubatoteza, we ati “harimo abameze nk’abarwaye mu mutwe”

Related Posts

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
09/08/2025
1

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Barashinja umuyobozi kubatoteza, we ati “harimo abameze nk’abarwaye mu mutwe”

Nyamasheke: Barashinja umuyobozi kubatoteza, we ati “harimo abameze nk’abarwaye mu mutwe”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.