Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Museveni yavuze icyari gutuma aba uwa mbere mu myigaragambyo yabereye mu Gihugu cye

radiotv10by radiotv10
26/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Museveni yavuze icyari gutuma aba uwa mbere mu myigaragambyo yabereye mu Gihugu cye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko abateguye imyigaragambyo yari imaze iminsi iba muri iki Gihugu, bari bagambiriye ikintu kibi cyane, ndetse ko ibimenyetso by’inzego z’ubutasi bizatungura benshi, anavuga ko iyo iza kuba yari yateguwe na Polisi yari kuba uwa mbere mu kuyitabira.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, mu bice binyuranye muri Uganda, habaye imyigaragambyo y’abiganjemo urubyiruko rwiraye mu mihanda, ruvuga ko ruri kwamagana ruswa mu Gihugu cyabo.

Ni imyigaragambyo yabaye hamaze iminsi hamenyekanye amakuru ko iri gutegurwa, ndetse Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba yari yaburiye urubyiruko kutayijandikamo, kuko rwagombaga guhura n’akaga.

Bamwe mu bayitabiriye, batawe muri yombi, ndetse bakaba bategereje kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo baryozwe ibi bikorwa byo guhungabanya umudendezo n’ituze by’Igihugu.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, nyuma y’uko iyi myigaragambyo yari imaze guhosha, yagize ati “Iyo iza kuba ari imyigaragambyo y’amahoro yo gukunda Igihugu, yo kurwanya ruswa, ikaba yari yanateguwe na Polisi, nakagombye kuba narabaye uwa mbere uyitabira.”

Perezida Museveni wari waburiye mbere abishoye muri iyi myigaragambyo, yavuze kandi ko “abayiteguye bari bagamije ikintu kibi cyane, ibimenyetso bizagaragazwa mu rukiko bizatungura benshi.”

Museveni uvuga ko afite amakuru menshi ku mitegurire y’iyi myigaragambyo, yavuze ko inzego z’ubutasi zakoranye ubushishozi buhanitse mu gutahura uyu mugambi ndetse n’icyo wari ugamije.

Imyigaragambyo nk’iyi iherutse kuba muri Uganda, yaje nyuma y’uko mu Gihugu cy’abaturanyi cya Kenya na ho urubyiruko rwaho rwari rumaze igihe mu mihanda, mu myigaragambyo yazamuwe n’umushinga w’itegeko wari ugamije kongera imosoro, ariko waje guhagarikwa burundu ariko uru rubyiruko rukayikomeza rusaba Perezida William Ruto kwegura.

Perezida Museveni yari yaburiye abarimo bategura iyi myigaragambyo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 14 =

Previous Post

U Rwanda rwungutse Aba-DASSO 349 bahuguwe ibirimo imyitozo ngororamubiri y’ubwirinzi

Next Post

Uwabaye mu buyobozi bwa ruhago y’u Rwanda yahawe inshingano mu ikipe yo muri Tanzania

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye mu buyobozi bwa ruhago y’u Rwanda yahawe inshingano mu ikipe yo muri Tanzania

Uwabaye mu buyobozi bwa ruhago y’u Rwanda yahawe inshingano mu ikipe yo muri Tanzania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.