Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko abateguye imyigaragambyo yari imaze iminsi iba muri iki Gihugu, bari bagambiriye ikintu kibi cyane, ndetse ko ibimenyetso by’inzego z’ubutasi bizatungura benshi, anavuga ko iyo iza kuba yari yateguwe na Polisi yari kuba uwa mbere mu kuyitabira.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, mu bice binyuranye muri Uganda, habaye imyigaragambyo y’abiganjemo urubyiruko rwiraye mu mihanda, ruvuga ko ruri kwamagana ruswa mu Gihugu cyabo.
Ni imyigaragambyo yabaye hamaze iminsi hamenyekanye amakuru ko iri gutegurwa, ndetse Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba yari yaburiye urubyiruko kutayijandikamo, kuko rwagombaga guhura n’akaga.
Bamwe mu bayitabiriye, batawe muri yombi, ndetse bakaba bategereje kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo baryozwe ibi bikorwa byo guhungabanya umudendezo n’ituze by’Igihugu.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, nyuma y’uko iyi myigaragambyo yari imaze guhosha, yagize ati “Iyo iza kuba ari imyigaragambyo y’amahoro yo gukunda Igihugu, yo kurwanya ruswa, ikaba yari yanateguwe na Polisi, nakagombye kuba narabaye uwa mbere uyitabira.”
Perezida Museveni wari waburiye mbere abishoye muri iyi myigaragambyo, yavuze kandi ko “abayiteguye bari bagamije ikintu kibi cyane, ibimenyetso bizagaragazwa mu rukiko bizatungura benshi.”
Museveni uvuga ko afite amakuru menshi ku mitegurire y’iyi myigaragambyo, yavuze ko inzego z’ubutasi zakoranye ubushishozi buhanitse mu gutahura uyu mugambi ndetse n’icyo wari ugamije.
Imyigaragambyo nk’iyi iherutse kuba muri Uganda, yaje nyuma y’uko mu Gihugu cy’abaturanyi cya Kenya na ho urubyiruko rwaho rwari rumaze igihe mu mihanda, mu myigaragambyo yazamuwe n’umushinga w’itegeko wari ugamije kongera imosoro, ariko waje guhagarikwa burundu ariko uru rubyiruko rukayikomeza rusaba Perezida William Ruto kwegura.
RADIOTV10