Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Museveni yeruriye Ibihugu bikize ko ibikorerwa Afurika ngo itere imbere ari byo biyigwingiza

radiotv10by radiotv10
30/04/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Museveni yeruriye Ibihugu bikize ko ibikorerwa Afurika ngo itere imbere ari byo biyigwingiza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko mu myaka 80 amaze, yakuze yumva Imiryango Mpuzamahanga nka Banki y’Isi ivuga ko itera inkunga Ibihugu bya Afurika kugira ngo bigire iterambere rirambye, ariko ko na n’ubu ntaho biragera, avuga ko byose biterwa n’iyi miryango y’Ibihugu bikize.

Perezida Museveni yabivugiye mu Nama ya Banki y’Isi yiga ku Iterambere yabereye i Nairobi muri Kenya, yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari uyihagarariye Perezida Paul Kagame.

Ibihugu 75 bifashwa na Banki y’Isi muri gahunda yiswe ‘International Development Association’; ni byo byitabiriye iyi nama, yigira hamwe uburyo bwo gufasha abaturage b’ibi Bihugu kuva mu bukene binyuze muri gahunda yo kubaha inguzanyo zishyurwa ku nyungu ntoya.

Ajay Banga uyobora Banki y’Isi yavuze ko iki Kigo ayoboye gishyize imbere ineza y’ejo hahaza h’imibereho y’abugarijwe n’ubukene ku Isi by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Kubera ubukungu bw’uyu Mugabane; hari abagiye bawubyaza umusaruro mu mwanya wo kuwufasha kugera ku iterambere rirambye. Uyu munsi dushyize imbere ejo heza h’uyu Mugabane n’abawutuye.”

Icyo cyizere Dr William Kipchirchir Samoei Arap Ruto, uyobora Kenya yavuze ko kigomba gushingira ku mavugurura ajyanye no gutanga inguzanyo.

Yagize ati “Inguzanyo zishyurwa ku nyungu nto kandi mu gihe kirerekire zirakenewe kuruta ikindi gihe cyose cyabayeho. Muri iki gihe Ibihugu byinshi bya Afurika biri kwishyura amadeni menshi. Mugihe bimeze bityo; iterambere rirambye ntirishoboka kuko dutanga amafaranga menshi mu bwishyu bw’amadeni kandi yakabaye ashyirwa mu burezi, mu buzima no kwita ku mibereho y’abaturage.”

Nubwo aba baharanira ko Ibihugu bikennye bihabwa inguzanyo ziciriritse kugira ngo abaturage batere imbere; Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni we yavuze ko ibiri mu mpapuro z’iyi miryango bitandukanye n’ibyo bakora.

Yagize ati “Abayobozi ba Banki y’Isi birirwa basubiramo ngo iterambere rirambye, n’ubu ayo magambo nayabonye mu bitabo byawe [abwira umuyobozi wa Banki y’Isi]. Ubu ngiye kuzuza imyaka 80, ntabwo nigeze mbona umuntu uhora atwite ntabyare, nakugira inama yo kubihindura. Umugabane wa Afurika ukeneye guhindura imibereye y’abaturage mu buryo burambye. Ubu turavuga ngo iterambere ry’abikorera, ariko mumenye ko bisaba ko abikorera bagomba gukora ku giciro gito. Ibyatuma icyo giciro kigabanuka harimo uburyo bwo gutwara ibyo bakora.”

Museveni yakomeje agira ati “Maze imyaka 64 nitegereza, nabikoze nk’umuyobozi w’abanyeshuri, uharanira ubwigenge; ubu ndi Perezida w’Igihugu. Ni imihanda ingahe ya Gali ya moshi yubatswe muri Afurika? Ese iyo utateye inkunga amashanyarazi, ugakomeza kuvuga ngo iterambere rirambye; uba uvuga iki? Amagambo gusa! Sinshaka gukomeza kumva ayo magambo. Ese tuguza ay’iki? Ngo ni ukubaka ubushobozi. Tekereza ko batumira abantu mu nama bakarya capati n’amandazi; ubwo ngo bubatse ubushobozi da! Ese kuki tutahuza ikoranabuhanga n’ubuhinzi? Ahubwo bakirirwa bavuga ngo ikoranabuhanga gusa. Tuzarya mudasobwa? Amagambo gusa!”

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize Ibihugu bya Afurika byahawe inguzanyo ingana na miliyari 26 USD, ariko abasesenguzi babona ari umuzigo ukomeye mu gihe ibi Bihugu bikirwana n’urusobe rw’ibibazo bidindiza ubukungu.

Perezida Museveni ubwo yitabiraga iyi nama

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + twenty =

Previous Post

Abofisiye bo mu Bihugu 9 biga mu Rwanda bagiye kumara icyumweru muri Qatar

Next Post

Kenya: Perezida yatumije Inama y’Abaminisitiri idasanzwe kubera ibyago bisumbirije Igihugu

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Perezida yatumije Inama y’Abaminisitiri idasanzwe kubera ibyago bisumbirije Igihugu

Kenya: Perezida yatumije Inama y’Abaminisitiri idasanzwe kubera ibyago bisumbirije Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.