Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Museveni yeruye atanga amakuru mpamo ku kwandura Covid-19 kwe

radiotv10by radiotv10
08/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Museveni yeruye atanga amakuru mpamo ku kwandura Covid-19 kwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yemeye ko kimwe mu bipimo yafashwe ku ndwara ya COVID-19, byagaragaje ko ayifite, nyuma y’uko aya makuru yari akomeje gucicikana.

Inkuru iri kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo hirya no hino mu karere ka Afurika y’Iburasrazuba no ku Isi, ni uburwayi bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni waraye usanganywe COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko ibipimo bitandukanye byafashwe Museveni kuri uyu wa Gatatu, byagaragaje ko yanduye COVID-19, ndetse yahise ashyirwa mu kato.

Bitangajwe nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yari televiziyo y’Igihugu ageza ijambo ku Banya-Uganda, icyakora icyo gihe na we yivugiye ko yumva afite inkorora n’imbeho byatumye yisuzumisha.

Ushinzwe itumanaho mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi, yavuze ko kwandura kwa Perezida Museveni kwabereye isomo abantu bahakana ko iki cyorezo kibaho, kuko niba kidatinya Perezida, nta n’undi kitahangara.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Museveni, nawe yavuze ko nyuma y’uko agaragaje ibimenyetso birimo ibicurane, “nahamagaye abaganga banjye ngo bamfate ibizamini ngo barebe niba ntarwaye Corona.”

Yavuze ko bafashe ibipimo bitatu birimo kimwe kizwi nka Rapid test ndetse na bibiri bya PCRs, ati “Icya Rapid cyagaragaje ko ntarwaye kimwe n’ikindi cya PCRs ariko ikindi cya PCRs cyagaragaje ko ndwaye.”

Museveni yavuze ko ubu yamaze kwishyira mu kato ndetse akaba ari gukurikiza amabwiriza yose y’abaganga.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − seventeen =

Previous Post

Igisobanuro gitunguranye cy’Umuyobozi w’Ibitaro byagaragayemo umwanda udasanzwe mu bwiherero

Next Post

Russia&Ukraine: Putin yagaragaje ko Afurika ishobora gukora ibyananiye Ibihugu by’ibihangange

Related Posts

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

IZIHERUKA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri
MU RWANDA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Russia&Ukraine: Putin yagaragaje ko Afurika ishobora gukora ibyananiye Ibihugu by’ibihangange

Russia&Ukraine: Putin yagaragaje ko Afurika ishobora gukora ibyananiye Ibihugu by’ibihangange

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.