Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko hari Ibihugu bikigaragaramo ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, akabisaba kwimakaza imikorere idaheza abagore mu buzima bwose.
Mushikiwabo yabitangarije mu nama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) ibaye nyuma y’imyaka 30 habayeho inama ya Beijing yavugaga ku iterambere ry’umugore, abayitabiriye bakaba bibanze ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’ibihugu bigize uyu muryango mu myaka 30 ishize.
Yagize ati “Twigeze tuzirikana uruhare umugore akwiye kugira mu guhuriza hamwe umuryango ngo abantu babane neza? U Rwanda rurabizi. Nyoberwa ukuntu tutabasha kureba kure, ntitwumva kenshi mu mbwirwaruhame ko Isi idashobora kubaho yirengagiza abagize kimwe cya kabiri cy’abayituye? Ndabahamagarira banyakubahwa Baminisitiri guhanga icyerekezo gishya mu bihugu bikoresha Igifaransa kirangwa n’ukuri nta kwitinya, icyerekezo cyemera ubushobozi bw’abagore nta soni cyangwa kubibeshyaho haba mu gukemura amakimbirane no kwimakaza uburinganire mu ngo no mu miryango yacu. Ntitubyibeshyeho, gutsinda kw’abagore no guhabwa agaciro kabo kandi bakwiye ni inshingano zihuriweho namwe abagabo. Mudahari, ubwuzuzanye ntibwaba bwuzuye, ibyo tuvuga ntibyakumvikana. Intego y’iyi nama y’abaminisitiri ni iyo kuvugurura ingamba za Francophonie zishyigikira ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, duteza imbere ibikorwa bifatika kandi tunashyiraho uburyo bwadufasha kugera ku byo tugamije kubona umusaruro.”
Nubwo hari Ibihugu bikigaragaramo ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Domitille Mukantaganzwa, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwakoze amahitamo yo gushyira umugore ku isonga mu kubaka igihugu kandi ko byatanze umusaruro.
Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahisemo kwiyubaka rushyira umugore ku isonga ry’impinduka. Hashyizweho ingamba zo kwemeza ko uburinganire bwubahirizwa muri politiki zose za Leta. Izo ngamba zituma muri iki gihe dushobora gukurikirana ku buryo bwigenga ibyo twiyemeje imbere y’abaturage, kumenya ibibazo bihari no kuyobora impinduka hashingiwe ku mibare yizewe.
Igenamigambi rishyira imbere uburinganire, risabwa mu nzego zose za Leta, ni imwe mu nkingi zikomeye z’iyi nzira. Rigamije kwemeza ko umutungo wa Leta ugira uruhare mu kugabanya ubusumbane no mu guteza imbere ubukungu bw’abagore. Bitewe n’izi mpinduka, twabashije gukoresha neza imbaraga z’abagore mu mibereho y’igihugu muri rusange.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kandi yavuze ko no mu rwego rw’ubutabera, na ho abagore batasigaye inyuma.
Ati “Mu bijyanye n’imiyoborere, u Rwanda ni rwo rufite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko ku isi hose 63,75%.
Mu rwego rw’ubutabera, aho nkorera, abagore bafite uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane no kubungabunga ubwiyunge bwashegeshwe cyane na Jenoside. Abagore bacamanza ni hafi kimwe cya kabiri cy’abacamanza bose. Hashize imyaka 20, mu manza za Gacaca, nagize amahirwe yo kuyobora abagore bakurikiranaga izo manza, kandi bagize uruhare rukomeye mu kugaragaza ukuri no mu bwiyunge.
Kugeza n’ubu kandi abagore ni igice kimwe cy’abunzi n’abakora imirimo y’ubwitange mu baturage hirya no hino mu gihugu.”
Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa ugizwe n’Ibihugu 93, birimo ibinyamuryango 56 byuzuye (Full Members), bitanu byiyunze, n’ibindi 32 by’indorerezi, mu gihe abavuga ururimi rw’Igifaransa ku isi babarirwa muri miliyoni 321.
U Rwanda rumaze imyaka 55 ari umunyamuryango, kuko ari kimwe mu Bihugu byabaye ibinyamuryango kuva OIF yatangizwa mu 1970.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10









