Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo yongeye gusetsa abantu, kubera imvugo yakoresheje ashimira abamushimiye kuba yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango, ati “Abachou b’iwacu mbashimiye byimazeyo.”
Mu mpera z’icyumweru gishize, Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF muri manda ya kabiri mu matora yabereye i Djerba muri Tunisie mu Nteko Rusange y’uyu muryango.
Uyu munyarwandakazi wari umaze imyaka ine ayobora uyu muryango, yongeye kugirirwa icyizere, ashyigikirwa n’Ibihugu byose dore ko yari umukandida rukumbi.
Bamwe mu Banyarwanda ndetse n’abandi bo mu Bihugu bigize OIF barimo n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, bashimiye Mushikiwabo ku bwo kongera gutorerwa uyu mwanya muri manda ya kabiri.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022, Mushikiwabo yageneye ubutumwa Abanyarwanda bamwifurije ishya n’ihirwe ku bwo kongera gutorerwa kuyobora OIF.
Yabashimiye akoresheje imvugo igezweho mu bakiri bato bo mu Rwanda, ati “Abachou b’iwacu muraho! Mbashimiye byimazeyo ubutumwa bwiza mwakomeje kungezaho maze gutorerwa mu ihuriro ry’i Djerba rya 2022 kongera kuyobora Francophonie.”
Yakomeje agira ati “Nezezwa kandi ngaterwa ingufu mu mirimo nkora nuko mfite iwacu. Twikomereze imihigo rero ibindi ni ibibazo bishobora gukemurwa.”
Iri jambo ‘Abachou’ yaryize muri Nzeri ubwo yari yaje mu Rwanda mu muhango wo kwita izina Abana b’Ingagi waberye i Kinigi mu Karere ka Musanze na we akaba yari yise umwana umwe mu biswe.
Icyo gihe na bwo yari yashyize ubutumwa kuri Twitter atangiza ijambo ‘ab’iwacu’, umwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga amubwira ko aho yanditse ‘ab’iwacu’ basigaye bavuga ngo “Abachou”.
Icyo gihe Mushikiwabo ubwo yasubiraga mu nshingano ze, yamenyesheje abantu ko yageze imahanga, agenera ubutumwa urubyiruko ko arushimira urwenya bari bagiranye kubera iri jambo yari amaze kwiga, asoza arisanisha n’izina rye, ati “Mushikiwabachouuuu.”
RADIOTV10