Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mwabitekereje nabi- Umudepite abwira RSSB yaguze ubutaka bwa miliyari 137 ikabubika ngo kuko buri guhenda

radiotv10by radiotv10
06/09/2022
in MU RWANDA
0
Mwabitekereje nabi- Umudepite abwira RSSB yaguze ubutaka bwa miliyari 137 ikabubika ngo kuko buri guhenda
Share on FacebookShare on Twitter

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) banenze ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyaguze ubutaka bwa miliyari 137 Frw bukaba bumaze imyaka 10 budakoreshwa, kikisobanura kivuga ko cyarabuguze gitanguranwa n’izamuka ry’ibiciro byabwo.

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022 ubwo PAC yatangiraga kwakira Ibigo bya Leta byagaragaweho amakosa mu micungire n’imikoreshereze by’umutungo w’Igihugu, muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2021-2022.

Iyi raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyashoye miliyari 137 Frw mu kugura ubutaka ariko bukaba bumaze imyaka 10 budakoreshwa. Iyi raporo kandi igaragaza ko RSSB imaze gutanga arenga miliyoni 394 Frw mu gucunga ubu butaka.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis agaruka ku butaka bugurwa n’iki kigo ariko ntibubyazwe umusaruro, yavuze ko biterwa no kuba uyu mutungo urushaho guhenda, ku buryo babonye ari byiza kuwugura hakiri kare utarahenda cyane ubundi bakawubika.

Ati “Tuvuge wenda urashaka kubaka i Rwamagana, ugasanga arashaka kubaka inyubako ya vision city ati ‘ndashaka hegitari 40 dufatanye umushinga twubake nzunguke’ utaraguze ubwo butaka mbere, mu myaka itanu cyangwa icumi iri imbere, ntabwo wabasha gukora umushinga wunguka icyo gihe.”

Uyu muyobozi yavuze ko kandi ubutaka bagura, batabufungirana kuko iyo habonetse umushoramari wifuza kububyaza umusaruro, bakorana muri iryo shoramari.

Ni ibisobanuro bitanyuze Intumwa za Rubanda, zanenze iyi myumvire yo kugura ubutaka bukabikwa ngo ni uko buri gukomeza guhenda, kandi bwimuweho abaturage.

Umwe mu Badepite yagize ati “Twe tureberera abaturage nk’Abadepite, tuvuge nk’umuturage unyura hariya akabona ahantu bahamukuye bamubwira ngo hari ibintu bifitiye Igihugu akamaro ariko ubutaka bukaba bukiri aho, urumva ibyo bintu bifite ibisobanuro?”

Undi Mudepite ati “Ntabwo mwatanze miliyari 137 gahunda ari ukugira ngo tugure ubutaka tububike. Niba ari uko mwabitekereje, mwaba mwarabitekereje nabi.”

Perezida wa PAC Muhakwa Valens yagize ati “Ubu se namwe dusabe ko babubaka? RSSB iti ‘twebwe mu myaka 30 iri imbere ni bwo tuzabukoresha’ ibyo ntabwo byaba ari ukureshyeshya abantu imbere y’amategeko.”

Umuyobozi Mukuru wa RSSB yahise asezeranya PAC ko bagiye kwicara bakaganira n’inama y’Ubutegetsi y’iki kigo kugira ngo barebe ko niba hari ubutaka butazatangira kubyazwa umusaruro mu gihe cya vuba, bazabushyira ku isoko bukagurishwa.

Umuyobozi wa RSSB yavuze ko bahisemo kugura ubutaka hakiri kare kuko mu myaka iri imbere buzaba buhenze
Perezida wa PAC yavuze ko ibi bidakwiye
Abadepite ntibishimiye kubwirwa ko ubutaka bwemuweho abaturage bubitswe ngo kuko buri guhenda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 19 =

Previous Post

DStv mu bigo biza ku isonga bifite ‘Brands’ zikunzwe kurusha izindi muri Afurika

Next Post

Burundi: Uwabaye V/Perezida ahishuye ibitari bizwi kuri ‘Coup d’état’ inugwanugwa

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Burundi: Uwabaye V/Perezida ahishuye ibitari bizwi kuri ‘Coup d’état’ inugwanugwa

Burundi: Uwabaye V/Perezida ahishuye ibitari bizwi kuri 'Coup d'état' inugwanugwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.