Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Na Minisitiri yakingiwe: Kurandura icyorezo kimaze guhitana abiganjemo abaganga mu Rwanda birakomeje

radiotv10by radiotv10
09/10/2024
in MU RWANDA
0
Na Minisitiri yakingiwe: Kurandura icyorezo kimaze guhitana abiganjemo abaganga mu Rwanda birakomeje
Share on FacebookShare on Twitter

Igikorwa cyo gutanga inkingo z’icyorezo cya Marburg, kirakomeje, aho cyatangiriye ku bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa nacyo, barimo abakora mu rwego rw’ubuzima. N’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Yvan Butera yakingiwe.

Dr. Yvan Butera yakingiriwe ku Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali byatangiye gukingira abakozi babyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ukwakira 2024.

Amakuru yatangajwe n’Ubuyobozi bw’ibi Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali kuri uyu wa Kabiri, avuga ko “Uyu munsi twatangiye gutanga inkingo za Marburg ku bakozi bari ku ruhembe mu guhangana n’iyi ndwara, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Yvan Butera na we yakingiwe.”

Ubuyobozi bw’Ibitaro Byitiriwe Umwami Fayisali buvuga ko gutanga inkingo, ari imwe mu ntambwe ikomeye yo kurinda abakora mu rwego rw’ubuvuzi ndetse no gukomeza kurinda aba bakomeje kugira uruhare mu buzima.

Kuva iki cyorezo cya Marburg cyagera mu Rwanda kimaze guhitana abantu 13 barimo umwe witabye Imana kuri uyu wa Kabiri, aho amakuru yizewe avuga ko na we yari umuganga ndetse wanakoraga muri ibi Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera na we wamaze gukingirwa, aherutse gutangaza ko muri izi nkingo za Marburg, hatangwa doze imwe ikaba ihagije, nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwakozwe muri 2018 ubwo izi nkingo zatangiraga gukoreshwa.

Yagize ati “Ubushakashatsi bwakozwe icyo gihe bugaragaza ko Doze imwe nyuma y’iminsi itatu ubudahangarwa bw’umuntu buba bwatangiye kwiyubaka ku kigero kigera kuri 70% noneho nyuma y’icyumweru ubudahangarwa bwe buba bumaze kugera hafi kuri 95% na 96%. Doze imwe irahagije kugira ngo ikurinde.”

Dr. Yvan Butera kandi yahumurije abashobora kugira impungenge ko izi nkingo zishobora kugira ingaruka ku bazihabwa, avuga ko kuva zatangira gutangwa, nta muntu n’umwe zaguye nabi.

Abakingiwe babanzaga guhabwa amabwiriza y’izi nkingo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 13 =

Previous Post

Umuhanzi ugezweho muri gakondo Nyarwanda agiye kuyisangiza ab’i Burayi

Next Post

USA: Ubuzima burasa n’ubwahagaze muri Florida kubera amakuru bakiriye yazamuye ubwoba

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
USA: Ubuzima burasa n’ubwahagaze muri Florida kubera amakuru bakiriye yazamuye ubwoba

USA: Ubuzima burasa n’ubwahagaze muri Florida kubera amakuru bakiriye yazamuye ubwoba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.