Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Na Minisitiri yakingiwe: Kurandura icyorezo kimaze guhitana abiganjemo abaganga mu Rwanda birakomeje

radiotv10by radiotv10
09/10/2024
in MU RWANDA
0
Na Minisitiri yakingiwe: Kurandura icyorezo kimaze guhitana abiganjemo abaganga mu Rwanda birakomeje
Share on FacebookShare on Twitter

Igikorwa cyo gutanga inkingo z’icyorezo cya Marburg, kirakomeje, aho cyatangiriye ku bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa nacyo, barimo abakora mu rwego rw’ubuzima. N’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Yvan Butera yakingiwe.

Dr. Yvan Butera yakingiriwe ku Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali byatangiye gukingira abakozi babyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ukwakira 2024.

Amakuru yatangajwe n’Ubuyobozi bw’ibi Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali kuri uyu wa Kabiri, avuga ko “Uyu munsi twatangiye gutanga inkingo za Marburg ku bakozi bari ku ruhembe mu guhangana n’iyi ndwara, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Yvan Butera na we yakingiwe.”

Ubuyobozi bw’Ibitaro Byitiriwe Umwami Fayisali buvuga ko gutanga inkingo, ari imwe mu ntambwe ikomeye yo kurinda abakora mu rwego rw’ubuvuzi ndetse no gukomeza kurinda aba bakomeje kugira uruhare mu buzima.

Kuva iki cyorezo cya Marburg cyagera mu Rwanda kimaze guhitana abantu 13 barimo umwe witabye Imana kuri uyu wa Kabiri, aho amakuru yizewe avuga ko na we yari umuganga ndetse wanakoraga muri ibi Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera na we wamaze gukingirwa, aherutse gutangaza ko muri izi nkingo za Marburg, hatangwa doze imwe ikaba ihagije, nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwakozwe muri 2018 ubwo izi nkingo zatangiraga gukoreshwa.

Yagize ati “Ubushakashatsi bwakozwe icyo gihe bugaragaza ko Doze imwe nyuma y’iminsi itatu ubudahangarwa bw’umuntu buba bwatangiye kwiyubaka ku kigero kigera kuri 70% noneho nyuma y’icyumweru ubudahangarwa bwe buba bumaze kugera hafi kuri 95% na 96%. Doze imwe irahagije kugira ngo ikurinde.”

Dr. Yvan Butera kandi yahumurije abashobora kugira impungenge ko izi nkingo zishobora kugira ingaruka ku bazihabwa, avuga ko kuva zatangira gutangwa, nta muntu n’umwe zaguye nabi.

Abakingiwe babanzaga guhabwa amabwiriza y’izi nkingo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 6 =

Previous Post

Umuhanzi ugezweho muri gakondo Nyarwanda agiye kuyisangiza ab’i Burayi

Next Post

USA: Ubuzima burasa n’ubwahagaze muri Florida kubera amakuru bakiriye yazamuye ubwoba

Related Posts

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

IZIHERUKA

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo
MU RWANDA

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

09/01/2026
Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

09/01/2026
Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

08/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
USA: Ubuzima burasa n’ubwahagaze muri Florida kubera amakuru bakiriye yazamuye ubwoba

USA: Ubuzima burasa n’ubwahagaze muri Florida kubera amakuru bakiriye yazamuye ubwoba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.