Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Na video amwakira: Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika kubonana na Perezida Kagame bikomeje kumurenga

radiotv10by radiotv10
14/08/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Na video amwakira: Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika kubonana na Perezida Kagame bikomeje kumurenga
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no ku Mugabane wa Afurika, Diamond Platnumz, noneho yifashishije amashusho ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame, yongera kumushimira byimazeyo.

Uyu muhanzi wataramiye Abaturarwanda kuri iki Cyumweru mu gitaramo cy’amateka, yageze hagati ashimira Perezida Paul Kagame ku byo akomeje kugeza ku Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, yongeye kumushimira mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, buherekejwe n’amashusho ubwo Umukuru w’u Rwanda yamwakiriraga muri BK Arena.

Mu butumwa bwe, Diamond yateruye agira ati “Ndabashimira nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku miyoborere yawe ishikambye no kuba mwaranyakiriye mu Gihugu cyanyu mu ruzinduko nahagiriye.”

Diamond kandi yavuze ko anashimira umukuru w’u Rwanda ku bwo kwigoma byinshi aba afite byo gukora, ariko akabona umwanya wo kuza kwereka urukundo afitiye urubyoruko, ndetse n’uruhare agira mu guteza imbere impano, by’umwihariko kuba ejo hashize yaraje mu gitaramo cye.

View this post on Instagram

A post shared by SIMBA..!🦁 (@diamondplatnumz)

Yakomeje agira ati “Umuhate wawe mu gukomeza gusigasira umuco no guteza imbere ubuhanzi, biduha urugero rwiza. Mwarakoze ku buryo mwanyakiriye ndetse no kuzana umwuka utanga imikoranire no kuyizamura.”

Diamond avuga kandi ko Igihugu avukamo cya Tanzania kizakomeza gukorana neza n’u Rwanda, mu by’ubuhanzi ndetse no mu kuzamura impano muri siporo.

Ati “Twishimira uburyo mwicisha bugufi, yaba ku Banyarwanda ndetse no ku bashyitsi nkatwe. Mu by’ukuri Afurika itewe ishema nawe.”

Muri aya mashusho, Perezida Kagame abwira Diamond mu rurimi rw’Ikiswahili ati “Wakoze akazi keza cyane.” Undi na we akamushimira cyane bigaragara ko afite amarangamutima menshi, agira ati “Ntushobora kumva uburyo ngushimira inkunga uha ibikorwa by’imyidagaduro na siporo.”

Diamond yashimiye byimazeyo Perezida Kagame
Yashimiye Perezida Paul Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 9 =

Previous Post

Hatanzwe amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka yavaga mu Rwanda ijya Uganda

Next Post

Dutere icyumvirizo mu bibazo byakunze kuzamura amakimbirane mu borozi bo mu Turere 4

Related Posts

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dutere icyumvirizo mu bibazo byakunze kuzamura amakimbirane mu borozi bo mu Turere 4

Dutere icyumvirizo mu bibazo byakunze kuzamura amakimbirane mu borozi bo mu Turere 4

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.