Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda uburyo bitwaye mu mwaka wa 2024, ku ruhare bagize mu bikorwa by’ingenzi byabaye mu Gihugu cyabo byumwihariko mu gikorwa cy’amatora, avuga ko uko umutekano wabo wakomeje guhagarara bwuma ari nako bizagenda muri 2025.
Perezida wa Repubulika yabitangaje mu ijambo risoza umwaka wa 2024 rininjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025, aho yagarutse ku bikorwa byaranze Igihugu muri uyu mwaka ushize.
Yavuze ko Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakanizihiza iyi myaka ishize u Rwanda rwibohoye, ndetse ibi bikorwa byombi bikaba bigaragaza intambwe iki Gihugu gikomeje gutera kiyubaka.
Ati “Ibyo byombi bitwibutsa aho twavuye n’aho tugeze biturutse ku ntego duhuriyeho twese yo gutera imbere no kwiyubaka.”
Muri uyu mwaka urangiye kandi, Abanyarwanda bitoreye umuyobozi ubakwiriye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uyu mwaka hagati, kandi akaba yaragenze neza uko Abanyarwanda babyifuzaga.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko aya matora “yongeye gushimangira icyizere Abanyarwanda bafitiye Abayobozi babo n’inzego z’Igihugu.”
Ati “Nongeye gushimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda inkunga yanyu mu gihe cy’amatora ndetse no mu bindi bihe igihe iyo nkunga iba ikenewe.”
Uku kwihitiramo umuyobozi bafitiye icyizere kandi ari basanganywe, ni n’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bifuza kugera ku bindi byinshi byiza bagezeho bafatanyije n’Umuyobozi bongeye kugirira icyizere.
Ati “Abanyarwanda bagaragaje mu ijwi riranguruye ko bashaka kugera no ku bindi byinshi kandi byiza, na serivisi zirushijeho kuba nziza mu myaka iri imbere kandi tugomba gufatanya kugira ngo tubigereho.”
Umutekano w’u Rwanda uzakomeza guhagarara bwuma
Perezida Kagame yagarutse no ku bibazo u Rwanda rwahuye na byo muri uyu mwaka wa 2024, by’umwihariko iby’umutekano biri mu karere, nk’ibiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabaye imbarutso yo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ubutegetsi bwa DRC kandi bwakunze kuvuga kenshi ko bwifuza gutera u Rwanda, ndetse hakagaragara n’ibimenyetso by’ubushake bw’iyi migambi mibisha, aho bukorana n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya u Rwanda.
Gusa umutekano w’u Rwanda wararinzwe, ndetse rukaza ingamba zo gukumira ko hari icyaturuka ahandi ngo gihungabanye umutekano w’Abaturarwanda.
Umukuru w’Igihugu yongeye kwizeza Abanyarwanda ko uko umwaka wa 2024 waranzwe no kudahungabanywa, ari na ko bizagenda muri uyu mwaka wa 2025 binjiyemo.
Ati “Ndashaka kubizeza ko umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda, bizahora iteka birinzwe uko byagenda kose.”
Yongeye kugaragaza ko mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu karere, bikeneye guhera mu mizi yabyo, aho kubirenga hejuru, hakemurwa ibibazo bigaragara hirengagijwe imizi yabyo.
Ati “Inzira z’ibusamo ntizakemura iki kibazo, birakwiriye ko habaho ibisubizo birambye bikemura ikibazo bishingiye mu mizi, bigatanga icyizere cy’amahoro arambye ku baturage bose b’Akarere.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhora rwifuriza ibindi Bihugu umutuzo, kuko iyo bifite ibibazo nk’ibi, n’ubundi birugiraho ingaruka, kandi ko rutazigera na rimwe rwemera gukomeza kwegekwaho umutwaro w’ibibazo by’abandi.
RADIOTV10