Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ndabizeza ko umutekano n’ubusugire bizahora birinzwe uko byagenda kose-Perezida yinjiza Abanyarwanda muri 2025

radiotv10by radiotv10
01/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Ndabizeza ko umutekano n’ubusugire bizahora birinzwe uko byagenda kose-Perezida yinjiza Abanyarwanda muri 2025
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda uburyo bitwaye mu mwaka wa 2024, ku ruhare bagize mu bikorwa by’ingenzi byabaye mu Gihugu cyabo byumwihariko mu gikorwa cy’amatora, avuga ko uko umutekano wabo wakomeje guhagarara bwuma ari nako bizagenda muri 2025.

Perezida wa Repubulika yabitangaje mu ijambo risoza umwaka wa 2024 rininjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025, aho yagarutse ku bikorwa byaranze Igihugu muri uyu mwaka ushize.

Yavuze ko Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakanizihiza iyi myaka ishize u Rwanda rwibohoye, ndetse ibi bikorwa byombi bikaba bigaragaza intambwe iki Gihugu gikomeje gutera kiyubaka.

Ati “Ibyo byombi bitwibutsa aho twavuye n’aho tugeze biturutse ku ntego duhuriyeho twese yo gutera imbere no kwiyubaka.”

Muri uyu mwaka urangiye kandi, Abanyarwanda bitoreye umuyobozi ubakwiriye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uyu mwaka hagati, kandi akaba yaragenze neza uko Abanyarwanda babyifuzaga.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko aya matora “yongeye gushimangira icyizere Abanyarwanda bafitiye Abayobozi babo n’inzego z’Igihugu.”

Ati “Nongeye gushimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda inkunga yanyu mu gihe cy’amatora ndetse no mu bindi bihe igihe iyo nkunga iba ikenewe.”

Uku kwihitiramo umuyobozi bafitiye icyizere kandi ari basanganywe, ni n’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bifuza kugera ku bindi byinshi byiza bagezeho bafatanyije n’Umuyobozi bongeye kugirira icyizere.

Ati “Abanyarwanda bagaragaje mu ijwi riranguruye ko bashaka kugera no ku bindi byinshi kandi byiza, na serivisi zirushijeho kuba nziza mu myaka iri imbere kandi tugomba gufatanya kugira ngo tubigereho.”

 

Umutekano w’u Rwanda uzakomeza guhagarara bwuma

Perezida Kagame yagarutse no ku bibazo u Rwanda rwahuye na byo muri uyu mwaka wa 2024, by’umwihariko iby’umutekano biri mu karere, nk’ibiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabaye imbarutso yo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubutegetsi bwa DRC kandi bwakunze kuvuga kenshi ko bwifuza gutera u Rwanda, ndetse hakagaragara n’ibimenyetso by’ubushake bw’iyi migambi mibisha, aho bukorana n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya u Rwanda.

Gusa umutekano w’u Rwanda wararinzwe, ndetse rukaza ingamba zo gukumira ko hari icyaturuka ahandi ngo gihungabanye umutekano w’Abaturarwanda.

Umukuru w’Igihugu yongeye kwizeza Abanyarwanda ko uko umwaka wa 2024 waranzwe no kudahungabanywa, ari na ko bizagenda muri uyu mwaka wa 2025 binjiyemo.

Ati “Ndashaka kubizeza ko umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda, bizahora iteka birinzwe uko byagenda kose.”

Yongeye kugaragaza ko mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu karere, bikeneye guhera mu mizi yabyo, aho kubirenga hejuru, hakemurwa ibibazo bigaragara hirengagijwe imizi yabyo.

Ati “Inzira z’ibusamo ntizakemura iki kibazo, birakwiriye ko habaho ibisubizo birambye bikemura ikibazo bishingiye mu mizi, bigatanga icyizere cy’amahoro arambye ku baturage bose b’Akarere.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhora rwifuriza ibindi Bihugu umutuzo, kuko iyo bifite ibibazo nk’ibi, n’ubundi birugiraho ingaruka, kandi ko rutazigera na rimwe rwemera gukomeza kwegekwaho umutwaro w’ibibazo by’abandi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Gakenke: Ishuri ryashyikirije inzu abana b’impfubyi babuze ababyeyi babo bapfuye urupfu rw’amanzanganya

Next Post

Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi barira ayo kwarika kandi bari babonye umusaruro ushimishije

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi barira ayo kwarika kandi bari babonye umusaruro ushimishije

Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi barira ayo kwarika kandi bari babonye umusaruro ushimishije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.