Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yasanzwemo uburwayi bwa COVID, na we ahita abyemeza, agira ati “ndarembye.” Abaganga be batangaje ko yahise yishyira mu kato, ariko ko akomeza gukora inshingano ze.
Umuganga wa Biden, yatangaje ko nubwo Biden yasanzwemo iyi ndwara, ariko afite ibimenyetso byoroheje birimo gucika intege no gukorora.
Abaganga ba Perezida Biden, bavuga kandi ko ibijyanye n’umuriro ndetse n’umwuka wo guhumeka, kimwe n’imyanya y’ubuhumekero, bye byose bihagaze neza.
Joe Biden yasanzwemo ubwandu bwa COVID kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu rugendo muri Las Vegas, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bye White House.
Umunyamabanga w’Itumanaho muri White House, Karine Jean-Pierre, yavuze ko Joe Biden ahita yerecyeza iwe muri Delaware, aho “aza kwishyira mu kato ariko agakomeza kubahiriza inshingano ze zose muri icyo gihe.”
Ni ku nshuro ya gatatu Biden asanzwemo iyi ndwara, kuko mbere y’iyi nshuro, yayipimwe inshuro ebyiri, gusa akaba yarakingiwe inkingo zose zirimo n’izo gushimangira.
Ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za America, bivuga ko nubwo nta gushidikanya ko uyu muyobozi w’Igihugu cy’igihangange, yitabwaho mu buryo bwose bushoboka, ariko hari impungenge kubera imyaka ye dore ko iyi ndwara ikunze kuzahaza abakuze, kandi uyu mukambwe akaba afite imyaka 81.
Biden na we yagize icyo avuga kuri iyi ndwara ya COVID bamusanzemo. Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Joe Biden yagize ati “Ndarembye.”
Biden asanzwemo iyi ndwara mu gihe kitamworoheye dore ko amaze iminsi ari mu bikorwa byo kongera gushaka manda ye ya kabiri, aho ahanganye na Donald Trump, uhabwa amahirwe kumurusha.
RADIOTV10