Wednesday, November 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ndarembye- Biden nyuma yo gusanganwa ubwandu bwa COVID

radiotv10by radiotv10
18/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ndarembye- Biden nyuma yo gusanganwa ubwandu bwa COVID
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yasanzwemo uburwayi bwa COVID, na we ahita abyemeza, agira ati “ndarembye.” Abaganga be batangaje ko yahise yishyira mu kato, ariko ko akomeza gukora inshingano ze.

Umuganga wa Biden, yatangaje ko nubwo Biden yasanzwemo iyi ndwara, ariko afite ibimenyetso byoroheje birimo gucika intege no gukorora.

Abaganga ba Perezida Biden, bavuga kandi ko ibijyanye n’umuriro ndetse n’umwuka wo guhumeka, kimwe n’imyanya y’ubuhumekero, bye byose bihagaze neza.

Joe Biden yasanzwemo ubwandu bwa COVID kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu rugendo muri Las Vegas, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bye White House.

Umunyamabanga w’Itumanaho muri White House, Karine Jean-Pierre, yavuze ko Joe Biden ahita yerecyeza iwe muri Delaware, aho “aza kwishyira mu kato ariko agakomeza kubahiriza inshingano ze zose muri icyo gihe.”

Ni ku nshuro ya gatatu Biden asanzwemo iyi ndwara, kuko mbere y’iyi nshuro, yayipimwe inshuro ebyiri, gusa akaba yarakingiwe inkingo zose zirimo n’izo gushimangira.

Ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za America, bivuga ko nubwo nta gushidikanya ko uyu muyobozi w’Igihugu cy’igihangange, yitabwaho mu buryo bwose bushoboka, ariko hari impungenge kubera imyaka ye dore ko iyi ndwara ikunze kuzahaza abakuze, kandi uyu mukambwe akaba afite imyaka 81.

Biden na we yagize icyo avuga kuri iyi ndwara ya COVID bamusanzemo. Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Joe Biden yagize ati “Ndarembye.”

Biden asanzwemo iyi ndwara mu gihe kitamworoheye dore ko amaze iminsi ari mu bikorwa byo kongera gushaka manda ye ya kabiri, aho ahanganye na Donald Trump, uhabwa amahirwe kumurusha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Rayon igiye kugaragariza abakunzi bayo uko ihagaze yongereye imbaraga mu busatirizi

Next Post

Imiryango y’abagizweho ingaruka n’akaga kahitanye Abanyarwanda 9 barimo uwasize uruhinja yaremewe

Related Posts

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

by radiotv10
25/11/2025
0

Amafoto mashya ya Michelle Obama, Madamu wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yazamuye impaka ndende...

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has announced that the forces they...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana
AMAHANGA

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

26/11/2025
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Abandi barwanyi ba FDLR bacyuwe na MONUSCO ibashyikiriza u Rwanda

26/11/2025
Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

26/11/2025
Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

26/11/2025
Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

26/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imiryango y’abagizweho ingaruka n’akaga kahitanye Abanyarwanda 9 barimo uwasize uruhinja yaremewe

Imiryango y’abagizweho ingaruka n’akaga kahitanye Abanyarwanda 9 barimo uwasize uruhinja yaremewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Abandi barwanyi ba FDLR bacyuwe na MONUSCO ibashyikiriza u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.