• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AMAKURU MASHYA: Ndayishimiye yahagurutse i Burundi agiye mu muhango uzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
02/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
AMAKURU MASHYA: Ndayishimiye yahagurutse i Burundi agiye mu muhango uzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yamaze guhaguruka mu Gihugu cye yerecyeje i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriye umuhango w’isinywa ry’amasezerano ya burundu hagati ya Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi.

Perezida Evariste Ndayishimiye ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bagomba kwitabira uyu muhango w’amateka, utegerejwe muri America.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ukuboza 2025, byemeje ko Evariste Ndayishimiye yahagurutse muri iki Gihugu yerecyeje i Washington DC.

Ku ruhande rwa DRC kandi, na yo yatangaje ko Guverinoma y’iki Gihugu yamaze kohereza muri USA, itsinda ry’abayobozi bagiye muri uyu muhango w’isinywa ry’aya masezerano.

Uretse Ndayishimiye, undi Mukuru w’Igihugu uzitabira uyu muhango uzaba kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, ni Perezida William Ruto wa Kenya, akaba ari na we Muyobozi w’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Isinywa ry’aya masezerano ryemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wabyo, Karoline Leavitt mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ukuboza 2025.

Ni amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Leta Zunze Ubumwe za America zifuje gukorana n’ibi Bihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu, ndetse no mu karere biherereyemo.

 

Perezida Ndayishimiye yerecyeje i Washington

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

Next Post

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.