Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, bwo gufata mu mugongo Monica Geingos, Madamu wa Dr Hage Geingob wari Perezida wa Namibia uherutse kwitaba Imana.
Nyakwigendera Hage Geingob witabye Imana mu ntangiro z’uku kwezi, yashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare mu muhango witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera no gushyingura Dr Hage Geingob, yaboneyeho gushyikiriza umuryango wa nyakwigendera ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwo kuwufata mu mugongo.
Nk’uko tubikesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu butumwa bwatambutse kuri X, bugira buti “Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu gushyingura nyakwigendera Dr. Hage Geingob, wari Perezida wa Namibia. Yanagejeje kuri Madamu w’uwahoze ari Perezida wa Namibia ubutumwa bwihariye bwo kumwihanganisha bwa Perezida Kagame.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yageze muri Namibia ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, ubwo hanabaga umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Dr. Hage Geingob witabye Imana akiri ku mwanya wa Perezida.
Muri uwo muhango, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku Banya-Namibia ubutumwa bwa Perezida Kagame n’Abanyarwanda bwo kubihanganisha, avuga ko u Rwanda ruzazirikana uruhare rwa nyakwigendera mu guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi [Namibia n’u Rwanda].
Dr Ngirente yagize ati “Ndifuza gukoresha uyu mwanya nizeza ko tuzakomeza kubakira kuri uwo umusingi w’umuhate wo gutsimbataza ubucuti n’imikoranire y’Ibihugu adusigiye.”
Yakomeje agira ati “Mu gihe tuzirikana mu buryo bw’icyubahiro umuyobozi wacu w’intangarugero, ndabamenyesha ko u Rwanda rwifatanyije n’umuryango wa Perezida Geingo, na Guverinoma ndetse n’abaturage ba Namibia.”
Nyakwigendera Hage Gottfried Geingob wabaye Perezida wa gatatu wa Namibia, yari yagiye ku butegetsi muri 2015, akaba yarakoze imirimo inyuranye mu nzego Nkuru z’iki Gihugu, nko kuba ari na we wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki Gihugu, kuva mu 1990 kugeza muri 2002.
RADIOTV10