Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Dr.Ngirente yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame kuri Madamu wa Perezida wa Namibia watabarutse

radiotv10by radiotv10
26/02/2024
in AMAHANGA
0
Dr.Ngirente yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame kuri Madamu wa Perezida wa Namibia watabarutse
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, bwo gufata mu mugongo Monica Geingos, Madamu wa Dr Hage Geingob wari Perezida wa Namibia uherutse kwitaba Imana.

Nyakwigendera Hage Geingob witabye Imana mu ntangiro z’uku kwezi, yashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare mu muhango witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera no gushyingura Dr Hage Geingob, yaboneyeho gushyikiriza umuryango wa nyakwigendera ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwo kuwufata mu mugongo.

Nk’uko tubikesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu butumwa bwatambutse kuri X, bugira buti “Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu gushyingura nyakwigendera Dr. Hage Geingob, wari Perezida wa Namibia. Yanagejeje kuri Madamu w’uwahoze ari Perezida wa Namibia ubutumwa bwihariye bwo kumwihanganisha bwa Perezida Kagame.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yageze muri Namibia ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, ubwo hanabaga umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Dr. Hage Geingob witabye Imana akiri ku mwanya wa Perezida.

Muri uwo muhango, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku Banya-Namibia ubutumwa bwa Perezida Kagame n’Abanyarwanda bwo kubihanganisha, avuga ko u Rwanda ruzazirikana uruhare rwa nyakwigendera mu guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi [Namibia n’u Rwanda].

Dr Ngirente yagize ati “Ndifuza gukoresha uyu mwanya nizeza ko tuzakomeza kubakira kuri uwo umusingi w’umuhate wo gutsimbataza ubucuti n’imikoranire y’Ibihugu adusigiye.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe tuzirikana mu buryo bw’icyubahiro umuyobozi wacu w’intangarugero, ndabamenyesha ko u Rwanda rwifatanyije n’umuryango wa Perezida Geingo, na Guverinoma ndetse n’abaturage ba Namibia.”

Nyakwigendera Hage Gottfried Geingob wabaye Perezida wa gatatu wa Namibia, yari yagiye ku butegetsi muri 2015, akaba yarakoze imirimo inyuranye mu nzego Nkuru z’iki Gihugu, nko kuba ari na we wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki Gihugu, kuva mu 1990 kugeza muri 2002.

Dr. Hage Geingob yashyinguwe kuri iki Cyumweru
Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo gushyingura nyakwigendera
Yaboneyeho kwihanganisha umuryango we

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Ngoma: Bazaniwe ibagiro ariko kurya inyama byahise biba ihurizo

Next Post

Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye bahuriye mu biganiro byabaye mu bihe by’itabaro

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye bahuriye mu biganiro byabaye mu bihe by’itabaro

Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye bahuriye mu biganiro byabaye mu bihe by’itabaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.