Umuturage witwa Nyirantibiringirwa Claudine wo mu Kagari ka Gikombe mu Karere ka Rubavu, avuga ko yahugujwe imodoka yari yaguze miliyoni 10 Frw none n’inzego agezeho zose zikamurangarana akaba akeka ko uyu wayimuhuguje ari umunyabubasha.
Uyu muturage uvuga ko mu kwezi k’Ukwakira 2021 yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav4 ifite plaque ya RAF330F, avuga ko yahawe ibyangombwa byose byayo n’uwitwa Mugwaneza Jean Pierre bari bayiguuze
Avuga ko kuva yagura iyi modoka ngo iwe hakomeje kujya hasiragira abantu bafotora iyi modoka na we bimutera impungenge.
Nyuma uwitwa Niyingenga Damien yagaragaye avuga ko imodoka ari iye yagurishijwe n’uwo yari yayikodesheje ari we Damien ariko na we aza kugaragaraza ibyangombwa byerekana ko imodoka ari iye.
Byageze n’aho polisi isanga iyi modoka mu rugo kwa Nyirantibiringirwa bamubwira ko yibwe bityo ko bayishaka bahita banayitwara bajya kuyifungira kuri polisi.
Nyirantibiringirwa Claudine avuga ko yanyuze mu nzira zishoboka zose agaragaza ko imodoka yatanzeho amafaranga ye itagomba kugenda ku maherere ariko ngo aho ageze hose bigasa no kwasa urutare ku buryo akeka ko hari ikibyihishe inyuma ndetse ko na Dosiye ye ikomeje kurangaranwa.
Ati “Nsanga kuba dosiye yanjye itarigeze ikurikiranwa nk’uko bikwiye ngo ice mu mategeko na byo hari ikindi kintu kibyihise inyuma cyo gushaka kundimangaya umutungo wanjye naguze.”
Umunyamakuru wa RADITV10 umaze iminsi akurikirana iyi nkuru, yagerageje kuvugisha zimwe mu nzego zirebwa n’iki kibazo zirimo Ubushinjacyaha aho yakibajijeho Umuvugizi wabwo, Faustin Nkusi ariko akamubwira ko agomba kukivuganaho n’Umushinjacyaha uri gukukirikirana iki kibazo.
Danton GASIGWA
RADIOTV10