Bamwe mu bacuriza ku bisima byo mu Isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko babangamiwe cyane n’ubujura bw’amatara yo mu isoko bukorwa n’abana, bakavuga ko ibibatera ibihombo kubera kugura andi no kwigurira amashanyarazi.
Abacururiza mu isoko rikuru rya Ngoma riherereye mu Murenge wa Kubungo, bavuga ko iyi abo bana bibye amatara yo muri iri soko, bigurira andi, na yo bagahita bayatwara.
Umwe yagize ati “Turagura umuriro tukagura n’itara kandi tukongera tugasora uwo batugeneye, kandi n’ibi bikoresho bakwiye kumenya ko ari ibyabo. Umuriro urabura bakatwiba,ubwo urumva atari igihombo kuri twebwe.”
undi na we ati “Turasaba ko bajya baducungira umutekano n’uburinzi bw’aya matara n’ibikoresho birimo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yabwiye RADIOTV10 ko bagiye kuganira n’aba bacuruzi kugira ngo barebere hamwe uko iki kibazo cyakemuka.
yagize ati “Ni ukuganira na bo tukareba uburyo ayo matara yajya asubizwamo.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10