Ngoma: Abanyeshuri baburiye ibikoresho mu nkongi yibasiye icumbi ryabo bakorewe igikorwa cyabanejeje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku bufatanye bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, baremeye abana bo mu ishuri rya Gahima AGAPE ryo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, babaha ibikoresho birimo matela nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ryabo igakongokeramo ibyarimo byose.

Iyi nkongi yibasiye iri suri rya Gahima AGAPE ry’Itorere EAR, yadutse ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, ubwo abanyeshuri barimo basubiramo amasomo.

Izindi Nkuru

Iyi nkongi yafashe amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu, yangije ibikoresho byose byari birimo; nka Matela ndetse n’ibindi.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, aba banyeshuri baburiye ibikoresho muri iyi nkongi, bashumbushijwe, bahabwa ibikoresho birimo ibyo kuryamira.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose.

Yagize ati “Hari ubufasha twahawe na MINEMA. Buri mwana arongera abone matela ye, amashuka, ibikoresho by’isuku, imyenda, inkweto, amakaye n’ibindi.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko inyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro, itari yarashyizwe mu bwishingizi, aboneraho gusaba ibigo by’amashuri kujya bashyirisha mu bwishingizi inyubako zabyo kugira ngo igihe habaye impanuka nk’iyi bubaramire.

Yagize ati “Twavuganye n’ubuyobozi bw’Ikigo na ba nyiracyo, tubereka ko ibyabaye ari uburangare, tubasaba ko ibikorwa remezo byose by’amashuri bigomba kuba mu bwishingizi.”

Iyi nkongi yibasiye iri shuri ryo mu Karere ka Ngoma, nyuma y’iminsi micye n’icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu biga mu ishuri ryo mu Karere ka Gakenke, na ryo rifashwe n’inkongi yo yanahitanye umwana umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru