Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

radiotv10by radiotv10
12/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga
Share on FacebookShare on Twitter

Inzu icuruza imiti (Pharmacy) yo mu Karere ka Ngoma ikorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), imaze amezi abiri ifunze mu buryo abaturage batamenye bigatuma bakora ingendo ndende bajya gushaka indi mu kandi Karere, mu gihe ubuyobozi buvuga ko hari ibyo yakoze itabyemerewe bigatuma iba ifunzwe.

Iyi Farumasi yifashishwaga n’abasanzwe bafite ubwishingizi bita ko ari RAMA, bavuga ko nyuma yuko ifunzwe, iyo baje kwivuriza mu mavuriro ari muri aka gace, bishyura imiti 100% mu gihe yabafashafa kwishyura hakoreshejwe ubwishingizi.

Bavuga ko kugira ngo babone Farumasi baguriramo imiti, bibasaba kujya mu Karere ka Kayonza, ku buryo bibashyira mu bihombo byinshi.

Umwe wakoze urugendo akajya gushakira imiti i Kayonza avuye i Rukumberi, yagize ati “Amatike ni menshi cyane kandi umuntu aza nta no kumenya ngo ibintu bihagaze bite.”

Akomeza avuga ko batumva impamvu iriya farumasi yahagaze kandi n’amafaranga y’ubwishingizi bakaba bakomeje kuyakatwa ariko ntacyo bibamariye.

Ati “Tukamenya impamvu kandi amafaranga y’ubwishingizi tuzi ko buri kwezi bayadukata kuko nari nzi ko ndibuze nkakoresha RAMA nkuko bisanzwe nkataha none bambwiye ko ari ukujya kwigurira imiti 100%.”

Undi yagize ati “Kubona umuti kuri RAMA biragorana bigasaba ko umuntu ajya mu Karere ka Kayonza ni ibirometero byinshi cyane, hazamo ibihombo byinshi, amafaranga menshi y’urugendo kujya kugura imiti ukayigura Ijana ku Ijana kandi wakaswe amafaranga kandi RSSB ibifite mu nshingano kutuvuza urumva ko birimo igihombo.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa avuga ko hari ubugenzuzi bwakozwe bugasanga iyi farumasi yafunzwe hari ibyo yanyuranyije n’amabwiriza.

Ati “Ubu hari gukurikiranwa ko ibyo basabwe babishyira mu buryo kugira ngo bakomeze bakorera. Hagati aho abarwayi bakeneye izo serivisi bakoresha Farumasi z’Akarere ndetse n’izishobora kuba ziri ku Bitaro, ariko natwe turi kubafasha kugiran go byihute bidakomeza kubangamira mu kubona imiti cyane cyane iyunganiwe na RSSB ku bafite ubwo bwishingizi.”

Muri Farumasi umunani zibarizwa mu Karere ka Ngoma, imwe yonyine ni yo yakoranaga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, ku buryo abakoresha ubwishingizi bo muri aka Karere badashobora kubona indi baguramo imiti.

Aba baturage bavuga ko batumva ukuntu bakomeje gucibwa amafaranga y’ubwishingizi kandi bakishyura imiti 100%

Guverineri Rubingisa yabizeje ko iki kibazo kigiye gukemuka

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Next Post

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.