Umuturage wo Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, umaze amezi atanu ategereje gushumbushwa Inka ye yapfuye yari yarashyize mu bwishingizi, yatumye bagenzi be batakariza icyizere ubu bwishingizi, mu gihe batekerezaga kubwirabira, none ngo barabona bushobora kuba budakora.
Minani Sylvere utuye mu Mudugudu wa Kivugangoma I mu Kagari ka NyAmirambo, avuga umwaka ushize babakanguriwe gushyira amatungo mu bwishingizi, afata iya mbere ashyiramo inka ze ebyiri mu bwishingizi bwa Radiant Yacu LTD.
Avuga ko Inka imwe ze zaje kurwara yitabaza abashinzwe kuvura amatungo ku Murenge birangira imwe muri izo ipfuye.
Avuga ko raporo yakozwe n’Ubuyobozi b’Umurenge wa Karembo kugira ngo ayifashishe mu kwaka ibyo agenerwa n’ubushingizi, ariko igeze muri iki kigo cy’ubwishingizi, bamusubiza bamubwira ko raporo yakozwe nabi bityo ikwiye gusubirwamo.
Nyamara nubwo iyi raporo yasubiwemo, hashize amezi atanu n’ubundi ntakirakorwa mu gihe bamubwiraga ko umuntu arihwa nyuma y’iminsi 15 gusa.
Ati “Nasabye kurenganurwa muri Radiant Yacu, bemeza ko twongera kwandika indi raporo, ubwo aba Veterineri barateranye bongera bakora indi raporo ya kabiri iragenda kuva yakoherezwa nta kintu ndasubizwa.”
Kuba bigeze iki gihe cyose uyu muturage atarabona indi nka kuko yari mu bwishingizi, nbyaciye intege abari bafite gahunda yo kujyana amatungo yabo mu bwishingizi ndetse n’abayisanzwemo.
Kayiranga Jean Baptiste ati “Ukuntu twebwe twari twabyumvise babitwigisha twumvaga ari ibintu byiza, kuko baratubwiraga bati ‘ntabwo wamara ibyumweru bibiri wapfushije inka yawe utabonye indi, nimutange amafaranga mushyire inka mu bwishingizi’ None twamaze kuyatanga, abapfushije amatungo ntacyo bigeze babona.”
Yakomeje agira ati “Ubu ahubwo birimo biraduca intege cyane tukibaza tuti aba bantu ibyo badukanguriye ni ukuri.”
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo, Ndayisaba Steven yabwiye RADIOTV10 iki kibazo bakizi kandi kuba raporo yarageze muri Radiant ikagaruka byatewe n’amakosa yakozwe n’uwari Veterineri w’Umurenge yanamuviriyemo gusezera gusa ngo barakomeza gukorera ubuvugizi uyu muturage.
Ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Karembo bwemeza ko atari uyuMinani Sylvere gusa utararihwa kuko ngo hari n’abandi babiri batarabona igisubizo.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10