Umupasiterikazi ukomeye mu Rwanda yakuyeho urujijo ku byavugwaga ku rindi Torero

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukozi w’Imana, Apostle Mignone Alice Kabera uyobora Itorero Noble Family Church, yakuyeho urujijo ku byavugwaga ko ADEPR itajya yemerera abayoboke bayo kujya guteranira cyangwa gutumirwa n’andi matorero, avuga ko abatumira kandi bakaza bishimye.

Apostle Mignone yabitangaje mu giterane ‘All Women Together’ ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu Cyumweru gishize, ryahuriyemo abagore baturutse mu bice binyuranye by’Isi.

Izindi Nkuru

Muri iki giterane kandi hagaragayemo korali Jehovayire benshi bakunda kwita ULK yari yaturutse mu itorero ADEPR.

Ni mu gihe iri torero ryakunze kuvugwaho ko abayoboke baryo batajya batumirwa mu yandi matorero ngo bajyeyo.

Apostle Miognone yahakanye ibi bivugwa kuri iri Torero rya ADEPR, avuga ko baribeshyera, kuko we atumira abariturutsemo bakaza, kandi bakoherezwa n’ubuyobozi bwaryo.

Yagize ati “Ndashaka gushimira itorero rya ADEPR. Nta munsi n’umwe njya nakira abatumirwa bavuyeyo atari Itorero ryabampaye, ikindi nta munsi n’umwe nari natumira umuntu ngo itorero rimunyime.”

Yakomeje avuga ko ashaka guca ibyo bintu babeshyera itorero rya ADEPR ko batemerera abayoboke babo kujya ahandi.

Ati “Ndashaka guca ibyo bintu abantu bavuga ngo bamwe ntibavayo ngo bajye ahandi. Ibyo bintu si byo, maze imyaka myinshi muri uyu murimo muri iki Gihugu, rero rwose iyo mukoranye neza mu rwandiko muragendana.”

Yaboneyeho gushimira umuyobozi Mukuru wa ADEPR, Rev Pastor Ndayizeye ugaragaza imikoranire myiza n’andi madini n’amatorero.

Ap. Mignone ari kumwe n’abaririmbyi bo muri ADEPR

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru