Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngoma: Uwibye Miliyoni 1Frw aho yakoraga agifatwa yavuze ikintu gitangaje

radiotv10by radiotv10
17/11/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ngoma: Uwibye Miliyoni 1Frw aho yakoraga agifatwa yavuze ikintu gitangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Uwakoraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, ukurikiranyweho kubiba amafaranga arenga Miliyoni 1 Frw, akimara kuyafatanwa mu Karere ka Ngoma, yemeye ko yayibye koko ariko ko atigeze ayabara ngo amenye umubare w’ayo yatwaye.

Uyu witwa Jean Pierre w’imyaka 33 y’amavuko, yafatiwe mu Mudugudu wa Maswa I mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Rukumbere, mu ijoro ryo ku ya 15 Ugushyingo 2022.

Nyuma yuko afashwe na Polisi n’izindi nzego z’umutekano, bamusanganye 1 096 000 Frw mu gihe uwibwe avuga ko yamwibye 1 300 000 Frw.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko uwibwe aya mafaranga ari we wiyambaje Polisi, na yo igahita itangira igikorwa cyo gushakisha uyu wamwibye.

Yagize ati “Mu gitondo cyo ku wa Kabiri ni bwo uwamukoreshaga, yahamagaye Polisi avuga ko arebye aho amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 300 yari abitse arayabura kandi ko umukozi we yamaze gutoroka bityo akaba acyeka ko ari we wayibye.”

SP Hamdun Twizeyimana akomeza avuga ko habayeho gukorana hagati y’abayobozi ba Polisi mu Karere ka Gasabo n’abo mu ka Ngoma ndetse n’izindi nzego z’umutekano, bituma uyu mukozi wo mu rugo afatwa.

Yagize ati “Yaje gufatirwa i Rubona mu Murenge wa Rukumberi saa tatu z’ijoro ari kuri moto, Abapolisi bamusatse basanga asigaranye gusa miliyoni 1 n’ibihumbi 96 Frw ahita atabwa muri yombi.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu Jean Pierre akimara gufatwa yiyemereye ko ayo mafaranga ari ayo yibye umukoresha we mu Mujyi wa Kigali, gusa avuga ko atigeze ayabara ngo amenye umubare wayo kandi ko nta yandi yigeze akuraho.

Uyu ukurikiranyweho kwiba umukoresha we, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rukumberi kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe amafaranga yafatanywe yamaze gusubizwa nyirayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 2 =

Previous Post

U Burundi bwavuze ku Murundikazi witabiriye Miss Earth wiyerekanye yambaye bikini

Next Post

Abanyekongo bahunze bahishuye uko byari byifashe ubwo bahungaga n’umwuka basize iwabo

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyekongo bahunze bahishuye uko byari byifashe ubwo bahungaga n’umwuka basize iwabo

Abanyekongo bahunze bahishuye uko byari byifashe ubwo bahungaga n’umwuka basize iwabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.