Uwakoraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, ukurikiranyweho kubiba amafaranga arenga Miliyoni 1 Frw, akimara kuyafatanwa mu Karere ka Ngoma, yemeye ko yayibye koko ariko ko atigeze ayabara ngo amenye umubare w’ayo yatwaye.
Uyu witwa Jean Pierre w’imyaka 33 y’amavuko, yafatiwe mu Mudugudu wa Maswa I mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Rukumbere, mu ijoro ryo ku ya 15 Ugushyingo 2022.
Nyuma yuko afashwe na Polisi n’izindi nzego z’umutekano, bamusanganye 1 096 000 Frw mu gihe uwibwe avuga ko yamwibye 1 300 000 Frw.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko uwibwe aya mafaranga ari we wiyambaje Polisi, na yo igahita itangira igikorwa cyo gushakisha uyu wamwibye.
Yagize ati “Mu gitondo cyo ku wa Kabiri ni bwo uwamukoreshaga, yahamagaye Polisi avuga ko arebye aho amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 300 yari abitse arayabura kandi ko umukozi we yamaze gutoroka bityo akaba acyeka ko ari we wayibye.”
SP Hamdun Twizeyimana akomeza avuga ko habayeho gukorana hagati y’abayobozi ba Polisi mu Karere ka Gasabo n’abo mu ka Ngoma ndetse n’izindi nzego z’umutekano, bituma uyu mukozi wo mu rugo afatwa.
Yagize ati “Yaje gufatirwa i Rubona mu Murenge wa Rukumberi saa tatu z’ijoro ari kuri moto, Abapolisi bamusatse basanga asigaranye gusa miliyoni 1 n’ibihumbi 96 Frw ahita atabwa muri yombi.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu Jean Pierre akimara gufatwa yiyemereye ko ayo mafaranga ari ayo yibye umukoresha we mu Mujyi wa Kigali, gusa avuga ko atigeze ayabara ngo amenye umubare wayo kandi ko nta yandi yigeze akuraho.
Uyu ukurikiranyweho kwiba umukoresha we, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rukumberi kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe amafaranga yafatanywe yamaze gusubizwa nyirayo.
RADIOTV10