Mu Rwanda hagiye kuvuka ikiyaga gishya kiri guhangwa hagati y’Intara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, kizuzura gitwaye miliyari 320 Frw cyitezweho kuzanira amahirwe Abaturarwanda. Shira amatsiko kuri byinshi wakwibaza kuri iki Kiyaga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, aherutse gutangaza ko iki Kiyaga kizaba giherereye hafi y’Umujyi wa Kigali, aho kukigeraho bizaba ari iminota 20’ gusa uvuye muri Nyabugogo.
Amazi y’iki kiyaga ni yo azifashishwa n’urugomero rwa Nyabarongo II rugiye kongera ingano y’amashanyarazi aboneka mu Rwanda, aho ruzajya rutanga Megawatt 43,5.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EDCL, Gakuba Felix mu kiganiro yagiranye na RADIOV10, yavuze ko iki kiyaga kizaba gifite ubunini bw’ibilometero kare 30, kizazana amahirwe menshi.
Ati “Icya mbere ni uko ikiyaga kizatanga umuriro, kikazafasha mu kurinda imyuzure, kizafasha abantu mu migenderanire n’ubucuruzi hifashishijwe inzira y’amazi, kizafasha mu buhinzi cyane cyane kigabanya imyuzure isanzwe igaragara mu gishanga cya Nyabarongo.”
Uyu muyobozi avuga kandi ko iki kiyaga gishobora no kuzajya cyifashishwa mu gutunganya amazi meza akoreshwa mu Rwanda.
Avuga ko ahazajya iki Kiyaga, hasanzwe hatuye abantu, banahafite imitungo, ku buryo hari gukorwa imirimo yo kubimura.
Ati “Hari abaturage bishyuwe ndetse bamaze no kwimuka bakajya gutura ahandi ariko barahawe ingurane ikwiye. Abo ni abari bakeneye kwimurwa byihutirwa umushinga ugitangira aho urugomero rurimo kubakwa kuko batari gutegereza gutuzwa.”
Hari kandi n’abaturage bazagirwaho ingaruka n’ikiyaga ubwacyo (reservoir). Abo baturage ubu bari kubarurirwa imitungo ndetse no kwiga uburyo bari babayeho kugira ngo bazatuzwe neza, bahabwe ibyangombwa byose bikenerwa harimo amashuri, amavuriro, n’amazi meza.
Ati “Ibyo kandi turi kubikora mu buryo bwihuse kuko bagomba kuba batujwe mbere yuko ikiyaga gishyirwamo amazi.”
Avuga ko uretse abaturage bazimurwa kubera iki kiyaga n’urugomero, iki gikorwa kizanagira ingaruka ku bindi bikorwa nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Ariko buri gihe harebwa uburyo ingaruka zaba nkeya kurusha akamaro umushinga ufite. Hari uduce dutoya tuzagerwaho na Dam ariko turi kubikoranaho na Rwanda Mining Board kugira ngo ntihazagire abafite uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro bazagirwaho ingaruka n’uru rugomero mu buryo budasobanutse.”
Umuyobozi Mukuru wa EDCL, Gakuba Felix avuga ko kugera kuri iki Kiyaga uvuye Nyabugogo bizaba ari iminota micye, ariko urukuta rugomera amazi yacyo kiri kubakwa hagati y’Akarere ka Kamonyi mu murenge wa Ngamba n’Akarere ka Gakenke mu murenge wa Muhondo.
Ku bijyanye n’ingano y’amafaranga azatwarwa n’iki Kiyaga, Gakuba yagize ati “Utabaze amafranga yo kwimura abaturage, biteganyijwe ko ikiyaga kizuzura gitwaye amafranga agera kuri Miliyari 320 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Uretse aya mafaranga azakoreshwa mu kubaka uru rugomero, biteganyijwe ko mu kwimura abaturage, ho hazakoreshwa miliyari 70 Frw.
Naho ku ngano y’amazi iki Kiyaga kizaba gifite, ni miliyoni 806 Metero Kibe, mu gihe uburebure bw’ubujyakuzimu bwacyo bugashobora kuzagera kuri metero 59 aharehare kurusha ahandi.




RADIOTV10