Monday, March 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ni achievement- Ubutumwa bwa mbere bw’Umunyamakuru Leonidas akigera ku kinyamakuru yerecyejeho

radiotv10by radiotv10
16/03/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ni achievement- Ubutumwa bwa mbere bw’Umunyamakuru Leonidas akigera ku kinyamakuru yerecyejeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Ndayisaba Leonidas watangiye akazi kuri RADIOTV10, yavuze ko gukorera iki gitangazamakuru, ari amahirwe adasanzwe, kuko iyi radio iri mu zifite ibigwi, ikaba ari na yo yaboneye izuba izindi zose zigenga mu Rwanda.

Leonidas yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2026, ubwo yahabwaga ikaze na bagenzi be kuri microphone za Radio 10 mu kiganiro 10 Sports kizwi nk’Urukiko.

Uyu munyamakuru uri mu barambye mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, yatangaje ko yishimiye kwinjira mu muryango mugari w’abakozi bwa RADIOTV10.

Ati “Ni radio na Televiziyo by’ibigwi kuko ni imwe mu zimaze igihe zigenga zikorera mu Rwanda [bagenzi be bamwibukije ko iyi radio ari yo yabayeho bwa mbere mu zigenga mu Rwanda]. Ubwo rero kuba wabona amahirwe yo kuyikoraho, nubwo nyine rimwe na rimwe umuntu avuga akajya hirya akajya hino, ariko ugiriwe ubuntu bakaguha iyo opportunity yo kuza kuri Radio na TV 10 biba ari amahirwe ku buzima bw’umuntu. Ubwo rero navuga ngo icya mbere ni achievement kuba mbogezeho.”

Ndayisaba Leonidas, muri iki kiganiro 10 Sports azajya akorana na bamwe mu banyamakuru n’ubundi bigeze gukorana ku bindi bitangazamakuru, nka Ephrem Kayiranga na we uri mu bafite uburambe n’ubuhanga mu mwuga w’itangazamakuru.

Ati “Na we Hitimana twarakoranye kuri Salus twarabanye, Kanyizo na we turahorama Ida na we nubwo uyu munsi adahari […] navuga ngo mvuye mu bwiza njya mu bundi, kandi ndizera ko byanze bikunze nzagerageza gufatanya na mwe tukagira ibyo tugeraho biteza imbere siporo y’u Rwanda.”

Ndayisaba avuga ko atari ubwa mbere yifuje gukorana n’aba banyamakuru no gukorera iki gitangazamakuru, ariko ko kuba bibaye, ari iby’agaciro kuri we.

Uyu munyamakuru umaze imyaka 18 mu mwuga w’Itangazamakuru, yawutangiriye kuri Salus, akomereza kuri City Radio, yavuyeho akaza kwerecyeza ku Ijwi rya Afurika, yavuyeho agahita ajya kuri Flash TV& FM, na ho yavuye agahita ajya kuri Isiba Radio& TV yakoreraga kugeza ubu, ari na yo avuyeho aza kuri RADIOTV10.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 1 =

Previous Post

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi rugikubita

Related Posts

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Japhet yahawe inshingano zimuzamura mu ntera

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Japhet yahawe inshingano zimuzamura mu ntera

by radiotv10
13/03/2026
0

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Japhet Mazimpaka ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yagizwe umuyobozi wa Televiziyo ya KC2 asimbura Gloria Mukamabano uherutse gusezera....

Uwamamaye muri Filimi Nyarwanda udaheruka kugaragara yahishuye iby’urukundo yanyuzemo rw’uwamubeshye ubukwe

Uwamamaye muri Filimi Nyarwanda udaheruka kugaragara yahishuye iby’urukundo yanyuzemo rw’uwamubeshye ubukwe

by radiotv10
12/03/2026
0

Ishimwe Sandra wamamaye mu gukina filimi nyarwanda byumwihariko mu yitwa City Maid yakinagamo yitwa Nadia, yatangaje ko yigeze gukundana n’umusoe...

Marriage Therapy: Why Seeking Help for Your Relationship Is a Sign of Strength

Marriage Therapy: Why Seeking Help for Your Relationship Is a Sign of Strength

by radiotv10
11/03/2026
0

In many relationships, couples expect love to naturally overcome every challenge. When problems arise, arguments, distance, misunderstandings, many people assume...

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi n’umukunzi we bagiye kurushingana berekanywe mu rusengero

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi n’umukunzi we bagiye kurushingana berekanywe mu rusengero

by radiotv10
10/03/2026
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi n’umukunzi we bitegura kurushingana, berekanywe imbere y’itorero mbere yo gusezerana. Aimée Beauté Mushashi na Francis Nyamaswa...

Bruce Melodie nyuma yo kwishimirwa n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi abateguje ibindi birori

Bruce Melodie nyuma yo kwishimirwa n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi abateguje ibindi birori

by radiotv10
09/03/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie, nyuma yo gutaramira Abanyarwanda baba mu Bubiligi bakamwereka urukundo rwinshi, yabasezeranyije ko mu gihe cya vuba azasubira...

IZIHERUKA

Ni achievement- Ubutumwa bwa mbere bw’Umunyamakuru Leonidas akigera ku kinyamakuru yerecyejeho
IBYAMAMARE

Ni achievement- Ubutumwa bwa mbere bw’Umunyamakuru Leonidas akigera ku kinyamakuru yerecyejeho

by radiotv10
16/03/2026
0

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi rugikubita

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi rugikubita

16/03/2026
Ahahoze umuhanda ubu kuhanyura ni ihurizo ku buryo abafite ibinyabiziga bahagera bakabiterura

Ahahoze umuhanda ubu kuhanyura ni ihurizo ku buryo abafite ibinyabiziga bahagera bakabiterura

16/03/2026
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda Leonidas yerecyeje kuri RADIOTV10

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda Leonidas yerecyeje kuri RADIOTV10

16/03/2026
Hatanzwe umucyo ku ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga ryagaragaye muri sisitemu ya Banki ya Equity

Hatanzwe umucyo ku ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga ryagaragaye muri sisitemu ya Banki ya Equity

16/03/2026
Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC

Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC

15/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni achievement- Ubutumwa bwa mbere bw’Umunyamakuru Leonidas akigera ku kinyamakuru yerecyejeho

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi rugikubita

Ahahoze umuhanda ubu kuhanyura ni ihurizo ku buryo abafite ibinyabiziga bahagera bakabiterura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.