Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
11/12/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 15 barimo abaganga, n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bakuriranyweho kunyereza amafaranga y’iki Kigo, aho batahuwe ubwo umwe mu banyamuryango ba MMI yatangaga amakuru.

Aba bantu 15 bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, uretse abaganga na bamwe mu banyamuryango ba MMI, barimo kandi n’abakozi ba Farumasi zinyuranye.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko aba bantu bakurikiranyweho guhimba inyandiko bagamije kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI).

Ubushinjacyaha bugira buti “Ibi bikorwa bikaba byarakozwe mu bihe bitandukanye aho amavuriro yigenga, Farumasi n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI) bakoresheje inyandiko zitavugisha ukuri maze bakishyuza MMI imiti, ibizamini, isuzuma bitigeze bikorwa ahubwo byarahimbwe.”

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko ibi “Byamenyekanye ubwo umwe mu banyamuryango ba MMI yatangaga amakuru ko hari amavuriro yigenga y’i Musanze umuntu ajyayo nk’ugiye kwivuza agatanga ikarita ye y’ubwishingizi ya MMI bakamwuzuriza nk’aho avuwe, barangiza bakamuha amafaranga aho kumuha imiti.”

Ubushinjacyaha bugakomeza bugira buti “Nyuma, uwahawe ayo makuru yabimenyesheje inzego bireba birakurikiranwa abo banyamuryango bakajya bafatwa basohotse muri za Farumasi babahaye amafaranga aho guhabwa imiti.”

Mu mayeri bakoreshaga, umuganga yamaraga kwakira umunyamuryango wa MMI akamwuzurizaga Ordonance iriho imiti y’indwara atarwaye, ubundi uwo wiyita umurwayi akayitwara muri Farumasi na yo yabaga izi iyo gahunda. Buri munyamurwango waje nk’uje kwivuza akaba yarahabwaga 7 000Frw.

Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 276 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Naho Icyaha cyo kunyereza umutungo, giteganwa kandi kigahanishwa ingingo ya 10 y’Itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 1 =

Previous Post

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Related Posts

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

by radiotv10
11/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko abazamuye ibirego by’ibinyoma bivuga ko hari ibisasu byarashwe muri Kamanyola biturutse...

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe inzego z’uburezi mu Mujyi wa Kigali, haganiriwe ku mpamvu zituma amashuri yo muri uyu Mujyi...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

IZIHERUKA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda
MU RWANDA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

11/12/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

11/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.