Abantu 15 barimo abaganga, n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bakuriranyweho kunyereza amafaranga y’iki Kigo, aho batahuwe ubwo umwe mu banyamuryango ba MMI yatangaga amakuru.
Aba bantu 15 bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, uretse abaganga na bamwe mu banyamuryango ba MMI, barimo kandi n’abakozi ba Farumasi zinyuranye.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko aba bantu bakurikiranyweho guhimba inyandiko bagamije kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI).
Ubushinjacyaha bugira buti “Ibi bikorwa bikaba byarakozwe mu bihe bitandukanye aho amavuriro yigenga, Farumasi n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI) bakoresheje inyandiko zitavugisha ukuri maze bakishyuza MMI imiti, ibizamini, isuzuma bitigeze bikorwa ahubwo byarahimbwe.”
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko ibi “Byamenyekanye ubwo umwe mu banyamuryango ba MMI yatangaga amakuru ko hari amavuriro yigenga y’i Musanze umuntu ajyayo nk’ugiye kwivuza agatanga ikarita ye y’ubwishingizi ya MMI bakamwuzuriza nk’aho avuwe, barangiza bakamuha amafaranga aho kumuha imiti.”
Ubushinjacyaha bugakomeza bugira buti “Nyuma, uwahawe ayo makuru yabimenyesheje inzego bireba birakurikiranwa abo banyamuryango bakajya bafatwa basohotse muri za Farumasi babahaye amafaranga aho guhabwa imiti.”
Mu mayeri bakoreshaga, umuganga yamaraga kwakira umunyamuryango wa MMI akamwuzurizaga Ordonance iriho imiti y’indwara atarwaye, ubundi uwo wiyita umurwayi akayitwara muri Farumasi na yo yabaga izi iyo gahunda. Buri munyamurwango waje nk’uje kwivuza akaba yarahabwaga 7 000Frw.
Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 276 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Naho Icyaha cyo kunyereza umutungo, giteganwa kandi kigahanishwa ingingo ya 10 y’Itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
RADIOTV10









