Tariki 28 Gashyantare 2004, Radio 10 imfura mu maradiyo yigenga mu Rwanda, yatangiye kumvikana ku murongo wa FM. Uyu munsi imyaka 20 irashize iyi Radio ikorera Abanyarwanda inagira uruhare mu mpinduka zikomeje kubaho mu Gihugu. Menya amateka y’iyi Radio…
Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024, imyaka iruzuye mu Rwanda havutse Radio, ari yo Radio 10 ikaba ari na yo ya mbere yigenga yabayeho mu mateka y’itangazamakuru mu Rwanda.
Ni Radio yafunguwe na Eugene Nyagahane wanashinze Tele 10 Group, yo yakoraga ubwo havukaga Radio 10, akaba umuyobozi w’iyi Sosiyete, wagarutse ku mateka n’amavu n’amavuko y’iyi Radio.
Eugene Nyagahene yavuze ko ivuka ry’iyi Radio rifitanye isano n’amateka y’u Rwanda kuko kuva mu 1994 kugeza muri uwo mwaka wa 2004, “nta radio yigenga n’imwe yabagaho.”
Kuva muri uwo mwaka wa 2004 ubwo Radio 10 yashingwaga, yagize uruhare runini mu mpinduka z’imibereho y’Abaturarwanda, binyuze mu biganiro itanga byubaka, birimo n’ibigaragaza ibikwiye guhinduka, ndetse ikaba yaranatanze umusanzu mu gutanga akazi.
Eugene Nyagahene avuga ko igitekerezo cy’ivuka ry’iyi Radio atari icye. Ati “Burya ubwenge burarahurwa. Nagize amahirwe yo kuba ‘in the right place in the right time’ [kuba ahantu ha nyaho kandi mu gihe cya nyacyo].
Twari mu nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, ni we watanze icyo gitekerezo, abisaba abantu bari bicaye aho, ati ‘ariko nta kuntu twashaka Radio zigenga zigatangira?’ ni bwo arebye aho nari nicaye ati ‘wowe uri mu itangazamakuru’ [icyo gihe Tele 10 yabagaho] ati ‘wadukoreye radio yigenga’, ndamubwira nti ‘nyakubahwa niba mubinyemereye, icyo ni ikintu gito cyane, mu mezi abiri iyo radio izaba ikora.”
Iyo nama yabaye tariki 05 Mutarama 2004, ku buryo nyuma y’ukwezi n’igice, iki gitekerezo cyari cyamaze gushyirwa mu bikorwa. Eugene Nyagahene ati “Nyuma y’iminsi 56, Radio 10 yari yatangiye kuri 28 z’ukwa kabiri.”
Eugene Nyagahene avuga ko guhabwa inshingano na Perezida wa Repubulika, byamuhaye umukoro wo kugira ngo ashyire mu bikorwa isezerano na we yari yamuhaye.
Ati “Ntabwo nasinziriye sinicaye sinarambitse, Isi yose narayirutse kuko ntabwo ari akazi nari menyereye kuko si ndi umufundi, si ndi umunyamakuru, njye ndi umushoramari, ndi umunyabukungu wabyize, ariko iyo Umukuru w’Igihugu aguhaye inshingano nk’izo ntabwo urambika.”
Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group avuga ko mu gushaka izina ry’iyi Radio, habanje gutangwa ibitekerezo by’amazina menshi, ariko bakaza kwemeza Radio 10, izina rifitanye isano n’ubundi na Sosiyete ya Tele 10 yari iriho icyo gihe.
Avuga ko ubwo iyi Radio yavukaga, mu Rwanda hari hanakenewe uburyo bwo gususurutsa abantu, ku buryo yatangiranye imyidagaduro myinshi, ku buryo igitangira yasusurukije abantu bigaragara ko bari babikeneye.
Ubuyobozi bwa RADIOTV10 kandi bwizeje Abaturarwanda n’abakurikira ibiganiro by’iki gitangazamakuru, ko nk’uko busanzwe bukora ibishoboka kugira ngo ibitambuka muri iki gitangazamakuru bize bifite ireme kandi byuje ubutumwa bw’ingenzi, buzakomeza kurushaho kubikora.
Mu biteganyijwe gukorwa, harimo kwagura imirongo ya Radio 10 kugira ngo irusheho kumvikana neza kandi mu bice byose by’Igihugu, bityo n’aho bavuka ko bagifite imbogamizi zo kuyumva, ubu bigiye gukemuka.
RADIOTV10