Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko abakomeje kwamagana amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza ajyanye no kubungabunga ubuzima bw’abimukira, bidashobora gukoma mu nkokora uyu mugambi kuko wumvikanyweho n’Ibihugu ubwabyo kandi bibifitiye uburenganzira.
Senateri Evode Uwizeyimana yabivugiye mu kiganiro cyatambutse ku Televiziyo Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022 kibanze kuri aya masezerano akomeje guteza impaka aho bamwe bayamagana.
Ku Cyumweru cya Pasika, Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani ku Isi akaba na Musenyeri mukuru wa Canterbury, Justin Welby, yagaragaje ko u Bwongereza butari bukwiye kwikoreza umutwaro u Rwanda ku nshingano zagombaga gukorwa n’iki Gihugu cy’i Burayi.
Uyu Musenyeri yatangaje ibi yiyongereye ku bandi benshi barimo Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, Abanyamategeko banyuranye, Abanyapolitiki ndetse n’imiryango igera mu 160 irimo Irengera ikiremwamuntu n’iharanira uburenganzira bwa muntu irimo nka Human Righs Watch, na bo bamaganye iyi gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Theresa May wasimbuwe na Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na we ari mu bamaganye iyi gahunda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ubwaryo na ryo ryamaganye iki gikorwa.
Mu Rwanda kandi Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR/Democratic Green Party of Rwanda) na ryo ryamaganye iyi gahunda rivuga ko u Rwanda na rwo rufite abaturage rugomba kwitaho aho kuruzaniraho abandi bagombaga gukurikiranwa n’ikindi Gihugu cyabakiriye.
Senateri Evode Uwizeyimana abajijwe n’Umunyamakuru niba ibi bitangazwa n’abakomeje kwamagana iyi gahunda bidashobora kuburizamo iyi gahunda, yavuze ko ibi atari byo byatuma iyi gahunda ipfuba.
Yagize ati “Ah Ah [ahakana] biriya ni urusaku nk’abasinzi basindiye mu isoko ntacyo byahindura.”
Hon Uwizeyimana avuga ko ikibazo ahubwo cyabaho ari uko ariya masezerano ashobora kuzagera mu Nteko Ishinga Amategeko, ntibayatore.
Avuga ko kubera ko aya masezerano agomba kuzaherekezwa n’imari izatangwa n’u Bwongereza, bityo ko akenera kuzabanza kunyura mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo atorwe kandi ko biriya Bihugu bihora biba bidashaka ko hari igihungabanya ubukungu bwabyo.
Icyakora avuga ko Boris Johnson atapfa gutangiza uyu mushinga atizeye ko uzatambuka mu gihe uzaba ugejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko dore ko ishyaka rye rifitemo imyanya myinshi bityo ko byoroshye kuzabumvisha uyu mushinga.
Ntabwo u Bwongereza bwikuyeho inshingano
Senateri Evode Uwizeyimana usanzwe ari n’impuguke mu Mategeko Mpuzamahanga, avuga ko u Bwongereza butikuyeho inshingano nkuko bikomeje gutangazwa n’abamagana aya masezerano ahubwo ko buzimuriye mu Rwanda kuko buzakomeza gutunga no kwita ku Bimukira bazoherezwa mu Rwanda.
Ati “Ntabwo wavuga ngo u Bwongereza bwikuyeho ikibazo, icyo bakoze ni ‘delocalisation’, bazakomeza gukurikirana aba banatu.”
Evode Uwizeyimana avuga ko imiryango mpuzamahanga ikomeje kwamagana iyi gahunda ibiterwa no kuba igiye kubura akazi.
Ati “Nk’Abavoka bo muri UK, babatwaye akazi, ayo mafaranga yose uvuga [ayo u Bwongereza buzifashisha mu kwita ku bazoherezwa mu Rwanda]…akazi kagiye, na HCR ayo mafaranga ni yo yabonaga.”
Uyu Mushingamategeko avuga ko ikibabaje ari uko hari abamagana bariya bimukira nyamara bashobora kuzaza bagatanga umusanzu wabo mu kuzamura u Rwanda, akavuga ko igihe cyose abimukira bataba ikibazo.
Ati “Aba bantu bashobora kuza bakaza harimo inzobere mukeneye,…n’uyu Muminisitiri wasinye aya masezerano [Priti Patel] na we akomoka mu Buhindi, na we ni umwimukira uyu Ambasaderi wa UK uri hano, ni Umwarabu.”
Ati “Bamwe baravuga ngo ‘Igihugu ni gito’ ngo ‘ Abantu bo mu Rwanda na bo ntibafite akazi’ ubu turi mu Isi yubaka umuturage w’Isi [Global citizen] umuntu ufite ubumenyi azajya guhaha n’ahandi.”
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko aya masezerano yasinywe ku bwumvikane bw’Ibihugu bibiri bifite ubwigenge bwabyo kandi biyasinya ku bwumvikane bityo ko ntawari ukwiye kuyamagana kuko agamije gushakira umuti ikibazo cyugarije Isi.
Avuga ko mu bantu bazoherezwa mu Rwanda, bamwe bazavuga ko bifuza kuhaba nk’impunzi bagahabwa ibyemerewe impunzi, abandi bakavuga ko ari abimukira ubundi bagatuzwa mu bandi baturarwanda cyangwa se bamwe bakavuga ko bashaka gusubira mu Bihugu baturutsemo bagafashwa gusubirayo.
Mukuralinda kandi yavuze ko hari n’igihe Ibihugu bimwe bizavuga ko bishaka kugira abo byakira cyangwa u Bwongereza bukifuza kubasubirana, akamara abafite impungenge ko ibyakozwe byose Guverinoma y’u Rwanda yabitekerejeho.
RADIOTV10