Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Niba nta miliyoni z’umurage ugenewe kora ureke kugendera mu kigare cya Social Media- Clarisse Karasira

radiotv10by radiotv10
15/08/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
1
Niba nta miliyoni z’umurage ugenewe kora ureke kugendera mu kigare cya Social Media- Clarisse Karasira
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yageneye inama abakunzi be b’urubyiruko n’abandi muri rusange, abibutsa ko mu gihe umuntu ari we uhanzweho amaso n’umuryango we, adakwiye kurangazwa n’ibigezweho ahubwo ko akwiye gukura amaboko mu mufuka agakora.

Clarisse Karasira umaze iminsi akoresha cyane imbuga nkoranyambaga, akomeje gutanga ibitekerezo birimo bimwe byakirwa neza n’abamukurikira n’ibindi bitavugwaho rumwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama, Clarisse Karasira, yabaye nk’ukebura urubyiruko rukomeje kurangazwa n’ibigezweho nk’imbuga nkoranyambaga.

yagize ati “Niba uri umu jeune [ukiri muto], ukaba ubizi ko nta millions z’umurage ugenewe, yewe ukaba ari wowe cyizere cy’umuryango wawe, Cana ku maso, Ureke kugendera mu kigare cya social media. Haguruka urwane intambara y’ubuzima witeze imbere kandi uzavemo umuntu w’umumaro.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, babushimye ndetse bamwizeza ko bagiye gukurikiza izi nama yabagiriye.

Uwitwa Ruhumuriza92 yagize ati “aAka ka message ni sawa! Nyagasani undebe ishijo ryiza, wumve gusenga kwanjye, undinde kugendera mu kigare cy’abana bo mu bakire n’abahaze.”

Naho Egide Dusabimana we yagize ati “Ndumva ari njye wabwiraga reka nge gupagasa.”

Uwitwa Yemi Nyamirambo we, yagize ati “Byashobokaga mbere ya 2018 ariko ubu kugira ngo ugire icyo wimarira nta support [ubufasha] biragoye pe, byaranze umuntu ariyakira yibera icyimara.”

Uwitwa Nahayo96 na we yagize ati “Ndakubwiza ukuri aha nta gishyashya kirimo. Izi nama ntawutashobora kuzitanga, nta n’uyobewe ko agomba gukora iyo bwabaga. Byose bishingiye ku mugisha w’Imana.”

Clarisse Karasira umaze iminsi ari muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yanibarukiye imfura ye, mu minsi ishize yari yatanze ubutumwa kuri uru rubuga rwa Twitter ariko, ntibwavugwaho rumwe.

Ubwo butumwa yagaragazagamo ko atewe ishema no kuba umubyeyi, ndetse ko yabigezeho kuko yitwaye neza, akagira inama abandi bari kutaba ibyomanzi.

Bamwe mu babutanzeho ibitekerezo, bamubwiye ko kuba yarahiriwe atari ubwitonzi cyangwa ubupfura yarushije abandi ahubwo ko ari amahirwe n’umugisha bityo ko adakwiye gutoneka abatarahiriwe nka we.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Joe says:
    3 years ago

    Nonese uwazihaee we agomba kwicara akadamarara cyangwa nawe arsakomeza agakora?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Rusizi: Babiri bafatanywe magendu bakuraga muri DRCongo barimo uwasanganywe ibitenge 410

Next Post

Sadate arahamagarira abayoboke b’Ishyaka rya Frank Habineza kumwirukana vuba na bwangu

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sadate arahamagarira abayoboke b’Ishyaka rya Frank Habineza kumwirukana vuba na bwangu

Sadate arahamagarira abayoboke b’Ishyaka rya Frank Habineza kumwirukana vuba na bwangu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.