Abaturage bo mu mijyi minini mu Gihugu cya Nigeria, biraye mu mihanda, mu myigaragambyo yamagana izamuka ry’ibiciro rihanitse mu Gihugu, bavuga ko hatagize igikorwa inzara iza kubahitana.
Iyi myigaragambyo, yagaragaye cyane mu mujyi wa Ibadan uherereye mu burengerazuba bw’igihugu, aho abaturage babarirwa muri magana bakoze iyi myigaragambyo, bitwaje ibyapa byanditseho ko Leta yananiwe gushyira ibintu mu buryo, kugera ubwo bagiye kwicwa n’inzara.
Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare muri iki Gihugu, igaragaza ko mu kwezi gushize ifaranga ryataye agaciro ku kigero cya 29,9%, ibintu byaherukaga kuba mu 1996.
Bitewe no gutakaza agaciro kw’ifaranga rikoreshwa muri Nigeria, byatumye Guverinoma y’iki Gihugu ifata icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa ry’amadolari, byanatumye nabwo havuka imyigaragambyo y’abyamaganaga.
Ibi byose biragaragaza uburyo ubukungu bwa Nigeria butifashe neza, nkuko ikinyamakuru The African News cyabitangaje.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10