Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nigeria: Icyo Perezida yatangaje bwa mbere ku myigaragambyo yadutse kiratanga icyizere

radiotv10by radiotv10
05/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nigeria: Icyo Perezida yatangaje bwa mbere ku myigaragambyo yadutse kiratanga icyizere
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yasabye abaturage guhagarika imyigaragambyo yamagana ikiguzi cy’ubuzima gikomeje guhenda, bakayoboka inzira y’ibiganiro, kuko ibyo bigaragambya bamagana bifite ishingiro.

Bola Tinubu yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2024, ari nabwo bwa mbere yari agize icyo avuga kuri iyi myigarambyo yatangiye mu cyumweru gishize.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International watangaje ko byibuze abantu 13 baguye mu bushyamirane bwahuje inzego z’umutekano n’abaturage ku munsi wa mbere w’imyigaragambyo ku wa Kane w’icyumweru gishize, icyakora Polisi yahakanye gukoresha ingufu z’umurengera mu guhosha iyi myigarambyo.

Mu butumwa yanyujije kuri Televisiyo y’Igihugu, Perezida w’iki Gihugu, Tinubu yasabye abaturage guhagarika imyigaragambyo avuga ko yiteguye kuganira na bo.

Yagize ati “Banya-Nigeria mwese, cyane cyane urubyiruko rwacu, narabumvise neza cyane, numvise akababaro kanyu n’uburakari mufite bwatumye mwigaragambya, kandi ndabizeza ko Guverinoma yacu yiteguye kubumva no gukemura ibibazo by’abaturage bacu.”

Abanya-Nigeria bakanguriwe cyane kwigaragambya bunyuze kuri interineti bamagana ibibazo by’ubukungu n’imiyoborere mibi, ndetse basaba ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’amashanyarazi byagabanuka kuko byatumbagiye.

Tinubu uri kubutegetsi bwa Nigeria kuva muri Gicurasi 2023, yari yarijeje Abanyagihugu ko azakora amavugurura agamije kuzahura bukungu bw’iki Gihugu arimo no kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli no kongerera agaciro amafaranga akoreshwa muri iki Gihugu (Naira), icyakora abaturage bamushinga kuba bidashyirwa mu bikorwa mu gihe amaze ayobora iki Gihugu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 18 =

Previous Post

Umuhanzikazi wagaragaye mu ndirimbo iri mu zigezweho ku Isi ategerejwe mu Rwanda

Next Post

Byahinduye isura muri Bangladesh hamaze iminsi imyigaragambyo

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Byahinduye isura muri Bangladesh hamaze iminsi imyigaragambyo

Byahinduye isura muri Bangladesh hamaze iminsi imyigaragambyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.