• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nigeria: Icyo Perezida yatangaje bwa mbere ku myigaragambyo yadutse kiratanga icyizere

radiotv10by radiotv10
05/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nigeria: Icyo Perezida yatangaje bwa mbere ku myigaragambyo yadutse kiratanga icyizere
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yasabye abaturage guhagarika imyigaragambyo yamagana ikiguzi cy’ubuzima gikomeje guhenda, bakayoboka inzira y’ibiganiro, kuko ibyo bigaragambya bamagana bifite ishingiro.

Bola Tinubu yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2024, ari nabwo bwa mbere yari agize icyo avuga kuri iyi myigarambyo yatangiye mu cyumweru gishize.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International watangaje ko byibuze abantu 13 baguye mu bushyamirane bwahuje inzego z’umutekano n’abaturage ku munsi wa mbere w’imyigaragambyo ku wa Kane w’icyumweru gishize, icyakora Polisi yahakanye gukoresha ingufu z’umurengera mu guhosha iyi myigarambyo.

Mu butumwa yanyujije kuri Televisiyo y’Igihugu, Perezida w’iki Gihugu, Tinubu yasabye abaturage guhagarika imyigaragambyo avuga ko yiteguye kuganira na bo.

Yagize ati “Banya-Nigeria mwese, cyane cyane urubyiruko rwacu, narabumvise neza cyane, numvise akababaro kanyu n’uburakari mufite bwatumye mwigaragambya, kandi ndabizeza ko Guverinoma yacu yiteguye kubumva no gukemura ibibazo by’abaturage bacu.”

Abanya-Nigeria bakanguriwe cyane kwigaragambya bunyuze kuri interineti bamagana ibibazo by’ubukungu n’imiyoborere mibi, ndetse basaba ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’amashanyarazi byagabanuka kuko byatumbagiye.

Tinubu uri kubutegetsi bwa Nigeria kuva muri Gicurasi 2023, yari yarijeje Abanyagihugu ko azakora amavugurura agamije kuzahura bukungu bw’iki Gihugu arimo no kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli no kongerera agaciro amafaranga akoreshwa muri iki Gihugu (Naira), icyakora abaturage bamushinga kuba bidashyirwa mu bikorwa mu gihe amaze ayobora iki Gihugu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 14 =

Previous Post

Umuhanzikazi wagaragaye mu ndirimbo iri mu zigezweho ku Isi ategerejwe mu Rwanda

Next Post

Byahinduye isura muri Bangladesh hamaze iminsi imyigaragambyo

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Byahinduye isura muri Bangladesh hamaze iminsi imyigaragambyo

Byahinduye isura muri Bangladesh hamaze iminsi imyigaragambyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.