Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutabazi muri Nigeria, rwatangaje ko abantu 179 bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi, mu gihe abarenga ibihumbi 200 badafite aho kwegeka umusaya kubera gusenyerwa n’ibi biza.
Ibiro Ntaramakuru bya Nigeria, Nigerian News Agency bitangaza ko imvura nyinshi idasanzwe yibasiye cyane cyane amajyaruguru ya Nigeria atera imwe mu migezi kuzura itangira kumena amazi mu baturage.
Ibi Biro Ntaramakuru kandi bitangaza ko uretse abantu 179 bahitanywe n’ibi biza by’imyuzure, byanatumye abantu 208 655 basigara batagira aho baba kuko byabasenyeye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutabazi muri Nigeria (NEMA) rwatangaje ko iyi myuzure yibasiye Leta 28 muri 36 zigize iki Gihugu cya Nigeria, ndetse hegitari 107 652 zari zihinzeho imyaka zarengewe n’amazi.
NEMA iti “Iyi mvura yateje imyuzure byagize ingaruka cyane ku Gihugu. Ubu inzara iravuza ubuhuha. Inzu ibihumbi 80 049 zarasenyutse burundu, ubu turimo kurwana no gufasha abaturage bagezweho n’ingaruka akenshi twibanda ku basigaye iheruheru.”
Ibi biza byibasiye ibice binyuranye muri Nigeria byiyongereye ku bukungu bumaze iminsi butameze neza, izamuka ry’ibiciro ku masoko, umutekano utameze neza cyane cyane mu majyaruguru y’Igihugu, ibintu byatumye mu minsi yashize abaturage bajya mu mihanda bakigarambya.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10