Nimfungurwa sinshobora kongera kuva mu Rwanda-Sankara yavuze byinshi n’uko yahuye na Kayumba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

*Ngo agihura na Kayumba yatunguwe n’uburyo yicisha bugufi
*Ati “Yansuhuje ampa urutugu nk’aho turi urungano…Ankorera icyayi…”

Nsabimana Callixte alias Sankara ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN-MRCD, yavuze uko yisanze muri iyi mitwe irwanya u Rwanda n’uburyo nta kintu kiza na kimwe yagiriye hanze y’u Rwanda ku buryo yumva yarazinutswe kongera kujya mu bihugu byo hanze.

Izindi Nkuru

Yabivuze mu kiganiro kirekire yagiranye n’Ikinyamakuru the Chronicles cyamusuye aho afungiye akakiganiriza ku mateka ye kuva mu bwana kugeza aho yisanze mu mitwe yari abereye umuvugizi.

Nsabimana Callixte Sankara warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, yagarutse ku mateka ye aho mu bavandimwe umunani bavukanaga, yarokokanye n’undi umwe.

Nsabimana Callixte wahamijwe ibyaha n’Urukiko Rukuru rukamukatira gufungwa imyaka 20 gusa akaba yarajuririye Urukiko rw’Ubujurire aho kuri uyu wa Mbere we na bagenzi be bari baje kuburana ariko urubanza rwabo rugakomwa mu nkokora n’ibura rya Rusesabagina Paul.

Uyu musore w’imyaka 40 y’amavuko, yahamijwe ibyaha bishingiye ku kuba yari umwe mu bayobozi b’imitwe ihungabanya u Rwanda ya FLN-MRCD ikorana na RNC yashinzwe na Kayumba Nyamwasa wahoze ari umusirikare ukomeye mu Rwanda.

Nsabimana avuga ko ava mu Rwanda yabanje kujya muri Kenya ku butumire bw’inshuti ze ndetse agahita yumva yakwigumirayo kuko yumvaga ataguma mu Rwanda kuko yakekaga ko hari abantu bari kumushakisha ngo bamwice.

Avuga ko muri Kenya ubuzima bwamugoye akaza kwimukira i Dar es Salaam muri Tanzania ariko hashize amezi atandatu na bwo bikanga agahita yerecyeza muri Madagascar ariko ko muri 2013 yaje kugaruka mu Rwanda.

Ati “Izo ngendo zose numvaga ko ndi kujya gushaka imibereho ariko igitangaje ni uko aho nageraga byarushagaho kuba bibi. Iyo utaragenda uba wibeshya ko ubuzima bumeze neza ahandi. Si ko biri, ni yo mpamvu igihe nzaba nsohotse muri Gereza ntatekereza kuzongera kuva mu Rwanda. Ubuzima bwanjye hanze y’iki Gihugu bwabaga bwuzuyemo biranteka. Ntibizongera kubaho ukundi.”

 

Uko yahuye na Kayumba Nyamwasa

Sankara avuga ko yaje kujya muri Africa y’Epfo ari kumwe n’inshuti ebyiri zombie zarokotse Jenoside aho bambukiye Dar es Sallam bakanyura ku mupaka wa Malawi na Tanzania ariko ko ajya kugenda yabanje guta Pasiporo ye y’Inyarwanda ngo kuko inshuti ye yamubwira ko kugenda adafite ibyangombwa ari byo byiza.

Byaje kurangira ageze muri Africa y’Epfo gusa ngo yumvaga afite ubushake bwo gukomeza amashuri ariko ko ubwo yahageraga batangie kujya bamubwira ibya RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse ko bari bakomeje gushaka abayoboke kugira ngo bazakureho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Sankara avuga ko bamubwiraga ko Kayumba ashyigikiwe kandi acungiwe umutekano na Guverinoma ya Africa y’Epfo ndetse n’uwari Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwette.

Avuga ko na we yahise yumva yifuje kumenyana na Kayumba kuko yumvaga ibyo bamubwira byose ari byiza kandi bishoboka.

Ngo umunsi wo guhura warageze, Nsabimana ajyanwa kuri Hoteli aho we na bagenzi be batatu bagombaga guhurira na Nyamwasa ubundi bagezeyo uko ari bane baricara.

Ati “Nyamwasa yari arindiwe umutekano nk’Umukuru w’Igihugu afite abarinzi bafite intwaro zikomeye. General Kayumba ni we muntu nabonye ugira amakenga mu bantu bose twahuye mu buzima. Ikintu cyantunguye nk’umuntu wari uhuye na we ni ukuntu ari umuntu wicisha bugufi. Yaranyegereye yishimye ubundi ansuhuza n’urutugu nk’umuntu ukiri muto usuhuza mugenzi we. Byaranshimishije cyane ukuntu nka General nka we ampaye agaciro.”

Sankara avuga ko icyo gihe Nyamwasa yariho yinywera inzoga ye Heineken bakaganira mu gihe cy’amasaha atatu.

Avuga ko ikindi cyamutunguye kuri Kayumba ari ukuntu yamuhaye icyayi ndetse akamushyiriramo n’isukari, akavuga ko ari ibintu atiyumvishaga ko byakorwa na General wigeze kuba umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda.

Sankara avuga ko Kayumba yatangiye kumubwira uburyo Guverinoma y’u Rwanda yanga abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko itajya ibafasha ndetse ko Perezida Kagame adakunda Abatutsi.

Ngo yanamubwiye ko RPF ari yo yahanuye indege ya Habyarima Juvenal wari Perezida kandi ko atari ashyigikiye uwo mugambi. Ati “Ibyo yambwiraga byose byari bihabanye n’ibyo nari nsanzwe nzi ku Rwanda.”

Sankara akomeza avuga ko ibyo byahise bimuhindura akumva ko nk’umuntu wize amategeko azahabwa umwanya w’Umushinjacyaha Mukuru cyangwa Minisitiri w’Ubutabera igihe bazaba bamaze kubohora u Rwanda mu gihe kitarenze amezi atandatu nk’uko babimubwiraga.

Avuga kandi ko Kayumba Nyamwasa yamubwiye ko afite abayoboke benshi mu Rwanda barimo n’abo mu nzego nkuru z’ubuyobozi no mu gisirikare kuva ubwo agahita amwemerera kujya muri RNC.

Src: The Chronicles

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru