• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nimugeza igihe cyo gutumwa muzitabe kare mwemere gutumwa kure- Bamporiki abwira urubyiruko

radiotv10by radiotv10
13/12/2021
in MU RWANDA
0
Nimugeza igihe cyo gutumwa muzitabe kare mwemere gutumwa kure- Bamporiki abwira urubyiruko
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko rwatangiye Itorere ry’Inkomezamihigo, kuzemera inshingano bazahabwa n’Igihugu kandi bakemera kuzikorana ibakwe.

Hon Bamporiki Edouard yabitangaje ubwo yatangizaga iri Torere ry’Inkomezamihigo ryitabiriwe n’Urubyiruko 550 rwaturutse mu Ntara zose ruteraniye i Nkumba mu Karee ka Burera.

Bamporiki yagaragarije uru rubyiruko icyo Igihugu cyabo kibakeneyemo, abibutsa ko inyigisho bazahabwa muri iri Torero zizabafasha kuzasohoza ibyo u Rwanda rubategerejemo.

Ati “Iyo mugeze igihe cyo gutumwa icyo ukora ni ukwitaba kare, kandi mwitabye kare u Rwanda rwemerewe kubatuma kure, mureke babatoze kandi mureke babatoranye kandi mureke babatume.”

Bamporiki yavuze ko ibyo bazakora bizatuma u Rwanda rwabo rugira ejo hafite icyizere bikazatuma imbuto zabyo zizagera no ku bazabakomokaho.

Yababwiye ko ibyo bakora byose bigomba kubakira ku ndangagaciro Nyarwanda zinabumbatiye izina ry’iri torero ryabo ry’Inkomezamihigo.

Yagize ati “Kuba Inkomezamihigo harimo amagambo abiri akomeye. Irya mbere ni ugukomeza, irya kabiri ni imihigo, iyo wamaze gusobanukirwa imihigo wiyemeza ko ugiye gukomeza, wihanganira ingorane uhuriramo na zo muri urwo rugendo kuko ntizibura”.

Bamporiki yeretse uru rubyiruko ibintu bine rukwiye guharanira ari byo “Gutozwa, gutora, gutoranwa no gutumwa. Ntawitoza umuntu baramutoza, ntawitoranya umuntu baramutoranya.”

Yababwiye ko iyo umuntu yamaze gutozwa haba hasigaye akazi k’uwatojwe kandi ko na we aba agiye mu ngamba agashyira mu bikorwa ibyo yatojwe.

Ati “Twemere kuba abahizi, twemere gukorera u Rwanda. Twemere u Rwanda rudutume kugira ngo abo mubereye bakuru bazasange u Rwanda rutaragwingiye, abatozwa none ni abatoza b’ejo, iyo utojwe, ntabwo utozwa nk’upfuba ngo bongere bagutoze. Mwaje mwitwa abatozwa muzataha mwitwa abatoza, mukwiye kwibaza ngo natoye iki nzatoza iki, iyo utatoye ntacyo utoza.”

Iri Torere ry’Inkomezamihigo ryitabiriwe n’urubyiruko 550 rurimo abakobwa bagera ku 120, ryatangiye tariki 11 Ukuboza rikazasozwa tariki 18 Ukuboza 2021.

Uru rubyiruko rwasabwe kubakira ku ndangagaciro nyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 20 =

Previous Post

Umusore w’imyaka 20 yafatanywe Toni 1,2 y’amabuye y’agaciro yari yarahishe mu mwobo yacukuye mu nzu

Next Post

Mureke kuba abafana- Eric Nshimiyimana yikomye Abanyamakuru akoresheje amagambo akarishye

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Mureke kuba abafana- Eric Nshimiyimana yikomye Abanyamakuru akoresheje amagambo akarishye

Mureke kuba abafana- Eric Nshimiyimana yikomye Abanyamakuru akoresheje amagambo akarishye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.