Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

“Niteguye guhura n’imbogamizi zose nzahura nazo” Cristiano Ronaldo abwira itangazamakuru

radiotv10by radiotv10
18/08/2021
in SIPORO
0
“Niteguye guhura n’imbogamizi zose nzahura nazo” Cristiano Ronaldo abwira itangazamakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Portugal  ukinira Juventus, Cristiano Ronaldo yatanze gasopo ku bantu yise ko bakomeje gukinira ku izina rye bamuvugaho ibyo bishakiye, ni mu gihe bavuga ko ashobora gusubira muri Real Madrid.

Uyu rutahizamu w’imyaka 36, amakuru yagiye avuga ko ashobora kwerekeza muri PSG yo mu Bufaransa, Manchester City mu Bwongereza cyangwa se akaba yanasubira muri Real Madrid ariko iyi kipe ikaba yabiteye utwatsi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cristiano Ronaldo yavuze ko ikintu cyatumye agira icyo ageraho mu rugendo rwe rwa ruhago ari uko yakoraga cyane ibikorwa bikivugira aho kwirirwa avuga.

Yavuze ko ari asuzugurwa cyane biciye mu mu itangazamaakuru bavuga aho azerekeza kandi byose bikaba ari ibihuha.

Ati “birenze kunsuzugura nk’umugabo kandi nk’umukinnyi, uburyo ahazaza hanjye havugwa mu itangazamakuru birasuzuguritse ku makipe yose yazanywe muri ibi bihuha kimwe n’abakinnyi n’abatoza bayo.”

Yakomeje avuga ko amateka yanditse muri Real Madrid ntaho azajya ndetse ko n’abafana b’iyi kipe bazamuhoza k’umutima.

Ati “amateka yanjye muri Real Madrid yaranditswe. Yarabitswe. Mu magambo n’imibare, byaranditswe biri mu mitwe y’inkuru. Biri mu nzu ndangamurage i Bernabeu, biri mu mitwe ya buri buri mufana w’ikipe(…) Nzi ko abafana nyabo ba Real Madrid bazakomeza kunzirikana mu mikino, nanjye nzabahorana mu mutima wanjye.”

Cristiano Ronaldo: I can't allow people to keep playing around with my name

Cristiano Ronaldo ariyama abakoresha izina rye bamuharabika

Yakomeje avuga ko kwihangana byamuniye ahitamo kubwiza ukuri abakomeje gukinira ku izina rye.

Ati “Muri Espagne hamaze iminsi inkuru zimpuza n’amakipe atandukanye muri shampiyona zitandukanye, nta n’umwe wigeze agaragaza ko ashishikajwe no kumenya ukuri nyako. Kwihangana ngo nceceke, ntabwo nareka abantu ngo bakomeze bakinire hejuru y’izina ryanjye. Ntitaye k’urugendo rwanjye(career) n’akazi kanjjye, niteguye guhura n’immbogamizi zose nzahura nazo. Hari ikindi? Ibindi byose ni ukuvuga gusa.”

Cristiano Ronaldo akaba yemeje ko azaguma muri iyi kipe kugeza asoje amasezerano ye umwaka utaha w’imikino. Yinjiye muri Juventus muri 2018 avuye muri Real Madrid yagiyemo 2009 avuye muri Manchester United.

Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + seven =

Previous Post

Kevin Monnet Paquet utegerejwe mu Mavubi yerekeje muri Chypre

Next Post

Guy Bukasa yagarutse mu kazi ko gutoza Gasogi United

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guy Bukasa yagarutse mu kazi ko gutoza Gasogi United

Guy Bukasa yagarutse mu kazi ko gutoza Gasogi United

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.