Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

“Niteguye guhura n’imbogamizi zose nzahura nazo” Cristiano Ronaldo abwira itangazamakuru

radiotv10by radiotv10
18/08/2021
in SIPORO
0
“Niteguye guhura n’imbogamizi zose nzahura nazo” Cristiano Ronaldo abwira itangazamakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Portugal  ukinira Juventus, Cristiano Ronaldo yatanze gasopo ku bantu yise ko bakomeje gukinira ku izina rye bamuvugaho ibyo bishakiye, ni mu gihe bavuga ko ashobora gusubira muri Real Madrid.

Uyu rutahizamu w’imyaka 36, amakuru yagiye avuga ko ashobora kwerekeza muri PSG yo mu Bufaransa, Manchester City mu Bwongereza cyangwa se akaba yanasubira muri Real Madrid ariko iyi kipe ikaba yabiteye utwatsi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cristiano Ronaldo yavuze ko ikintu cyatumye agira icyo ageraho mu rugendo rwe rwa ruhago ari uko yakoraga cyane ibikorwa bikivugira aho kwirirwa avuga.

Yavuze ko ari asuzugurwa cyane biciye mu mu itangazamaakuru bavuga aho azerekeza kandi byose bikaba ari ibihuha.

Ati “birenze kunsuzugura nk’umugabo kandi nk’umukinnyi, uburyo ahazaza hanjye havugwa mu itangazamakuru birasuzuguritse ku makipe yose yazanywe muri ibi bihuha kimwe n’abakinnyi n’abatoza bayo.”

Yakomeje avuga ko amateka yanditse muri Real Madrid ntaho azajya ndetse ko n’abafana b’iyi kipe bazamuhoza k’umutima.

Ati “amateka yanjye muri Real Madrid yaranditswe. Yarabitswe. Mu magambo n’imibare, byaranditswe biri mu mitwe y’inkuru. Biri mu nzu ndangamurage i Bernabeu, biri mu mitwe ya buri buri mufana w’ikipe(…) Nzi ko abafana nyabo ba Real Madrid bazakomeza kunzirikana mu mikino, nanjye nzabahorana mu mutima wanjye.”

Cristiano Ronaldo: I can't allow people to keep playing around with my name

Cristiano Ronaldo ariyama abakoresha izina rye bamuharabika

Yakomeje avuga ko kwihangana byamuniye ahitamo kubwiza ukuri abakomeje gukinira ku izina rye.

Ati “Muri Espagne hamaze iminsi inkuru zimpuza n’amakipe atandukanye muri shampiyona zitandukanye, nta n’umwe wigeze agaragaza ko ashishikajwe no kumenya ukuri nyako. Kwihangana ngo nceceke, ntabwo nareka abantu ngo bakomeze bakinire hejuru y’izina ryanjye. Ntitaye k’urugendo rwanjye(career) n’akazi kanjjye, niteguye guhura n’immbogamizi zose nzahura nazo. Hari ikindi? Ibindi byose ni ukuvuga gusa.”

Cristiano Ronaldo akaba yemeje ko azaguma muri iyi kipe kugeza asoje amasezerano ye umwaka utaha w’imikino. Yinjiye muri Juventus muri 2018 avuye muri Real Madrid yagiyemo 2009 avuye muri Manchester United.

Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − five =

Previous Post

Kevin Monnet Paquet utegerejwe mu Mavubi yerekeje muri Chypre

Next Post

Guy Bukasa yagarutse mu kazi ko gutoza Gasogi United

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora
IMYIDAGADURO

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

27/01/2026
Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guy Bukasa yagarutse mu kazi ko gutoza Gasogi United

Guy Bukasa yagarutse mu kazi ko gutoza Gasogi United

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.