Ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza, Paul Kagame; Umukandida wa FPR-Inkotanyi; yagiranye ikiganiro n’Abaturage ibihumbi n’ibihumbi baje kumwakira, abibutsa ko ari bo bamuhaye inshingano, kandi adashidikanya ko bazabyongera, na we bikaba bimutera ishema, ati “nta cyiza nko kubabera umuyobozi.” kuko bamufasha mu kuzuza inshingano.
Saa tanu na mirongo ine n’itanu (11:45’), Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi, yari ageze ku kibuga kigari cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Musanze, i Busogo, yakiranwa urugwiro rwinshi mu majwi arangurura y’abaturage, bagira bati “Muzehe wacu…”
Paul Kagame yavuze ko nubwo uyu munsi yaje ngo baganire ibyo agomba kuzabafasha kugeraho bafatanyije, yanavuze ko uyu munsi ari uwo kwisuzuma aho abantu bamaze kugera kuva u Rwanda ruvuye mu mateka mabi yaranze Igihugu yarugejeje kuri Jenoside yakorerwe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.
Paul Kagame yavuze ko uretse no muri aya mateka amaze imyaka 30, ariko na mbere yayo mu myaka 64 ishize, u Rwanda rutabayeho neza, ari na yo yagejeje kuri aya Abanyarwanda bamaze imyaka 30 bavuyemo.
Ati “Imyaka 30 usubije amaso inyuma, byagaragaje byose ubikubiye hamwe, ubuzima bubi. Politiki rero y’uyu munsi ndetse uyu munsi turi hano twatangiye igikorwa cyo kwiyamamaza cyo kuzatorwa no kuzatora, iyo ubikora iyo bikorwa, mu mitwe y’abantu mu mitima y’abantu, haba harimo politiki yo gushaka guhindura u Rwnada ubuzima bwarwo, ubuzima bw’abarutuye kugira ngo birusheho kuba byiza, bibe nk’iby’ahandi cyangwa binarenge.”
Yavuze ko iki gikorwa cy’amatora, atari icy’umunsi yabereyeho gusa, ahubwo ko ari amahitamo yo kugeza u Rwanda aho buri wese azaba arushima, kandi ko ari yo ntego y’Umuryango FPR-INkotanyi.
Ati “FPR, mu magambo macye kandi mwarabivuze, FPR ni ubudasa. Ni ubudasa muri ayo mateka navuze, ni ubudasa mu buryo bw’ibigomba guhinduka, ariko ikibazo ni ukuvuga ngo bihindurwa na nde bihinduka gute? Bihindurwa namwe mwebwe.”
Yavuze kandi ko ibi bigomba gukorwa muri politiki nziza, ishingiye ku mahame yakomeje kubafasha gutera intambwe yagiye ibaganisha kuri byinshi Abanyarwanda bamaze kugera, aho yo “Ubumwe, Demokarasi n’iterambere.”
Nta cyiza nko kuba Umunyarwanda, by’akarusho nta cyiza nko kubabera Umuyobozi
Perezida Paul Kagame yagarutse kuri Demokarasi bamwe batumva kimwe aho hari bamwe banenga u Rwanda imigendekere yayo, ariko ko Abanyarwanda bamaze guhitamo ibibabereye.
Ati “Demokarasi, bivuze guhitamo ikikubereye icyo ushaka, ukagira n’ubwisanzure mu guhitamo icyo ushaka, ntabwo muri Demokarasi uhitirwamo. Ni ko bikwiye kumvikana hano ndetse n’ahandi n’aho bikomoka. Aho bikomoka ntawe ubahitiramo, ni yo mpamvu badafite uburenganzira bwo guhitiramo abantu, kandi uko guhitamo kuva kuri bwa budasa bw’Igihugu bw’abantu, ndetse ubu turavuga ubw’u Rwanda.”
Yavuze ko iyo Demokarasi ivugwa ahandi, na yo ari iyabo, kandi ko u Rwanda na rwo rutajya rwivanga mu byabo, ndetse ko na we ubwe adafite uburenganzira bwo kubabwira uko bagomba kugena iryo hame. Ati “Ariko hano muri uru Rwanda birakureba, birandeba.”
Yakomeje agira ati “Ugira ngo hari icyiza kiruta kuba Umunyarwanda, ubwo nanone ndavuga njyewe ibindeba, ibindeba, nta kintu cyiza nko kuba Umunyarwanda, noneho by’akarusho, nta cyiza nko kubabera umuyobozi.” Abaturage mu majwi yo hejuru bati “ni wowe, ni wowe,…”
Akomeza agira ati “Impamvu mbivuga ntyo, ni uko kubabera umuyobozi biroroha, mufasha uwo mwahaye inshingano zo kuba umuyobozi wanyu kuzuza inshingano zanyu nk’uko mubigenza.”
Yavuze ko n’ibigoranye iyo bije, abifatanya n’Abanyarwanda mu kubishakira umuti, kandi ko n’ibirenze ubushobozi bwabo babyihanganira, ntibaheranwe na byo.
Paul Kagame yavuze ko yaba gutora, no gutowa bitamugora. Ati “Kuza hano byari ukubashimira gusa ntabwo byari ukubasaba, n’ubundi si mwe mwabinshyizemo. None se mwabinshyiramo mukabintamo?” Abaturage barongera bati “Kirazira kirazira, dufitanye igihango.”
Yavuze ko inshingano bamuhaye mu bihe byose byatambutse, yazikoze uko bishoboka, ati “Ibitaragenze neza ubwo namwe mubifitemo uruhare, nk’uko munafite uruhare mu byagenze neza. Ntabwo mwashimirwa ibyiza gusa, ngo njye mparirwe ibitaragenze neza, byose turabisangiye.”
Yavuze ko nanone n’ibiri imbere, bagomba kubisezeranaho, abaturage bongera kumusezeranya bagira bati “Dufitanye igihango, dufitanye igihango.”
Yavuze kandi ko ntagushidikanya ko ibyo Abanyarwanda bifuza kugera bazabigeraho, kuko amateka bavuyemo ubwayo kandi bayikuyemo ubwabo, agaragaza ko ntacyo badashobora kugeraho.
Ibi kandi bizanima icyuho abirirwa bifuriza inabi u Rwanda, ndetse ko uko babitekereza kose badashobora kubigeraho.
Ati “Urebye aho tuvuye n’aha tugeze, mwe mubona hari icyo abantu bagitinya koko? Hari icyatubaho kirenze icyatubayeho?” Basubiza bagira bati “Ntacyo ntacyo.”
Akomeza agira ati “Ni yo mpamvu abo batifuriza u Rwanda ineza, bashatse bacisha macye. Mpereye ku mazina mujya mwita abantu, izina ‘Iyamuremye’, muramuzi, none se muri abo harimo Iyaturemye.” Abaturage na bo bati “Si bo Mana si bo Mana.”
Yasabye abaturage ko bazinjira muri aya matora, bumva ko ari bo bayikorera ndetse ko ibizayavamo ari bo bizagiraho ingaruka, by’umwihariko aya matora akumvikana nk’imihigo Abanyarwanda bose bongeye kwiha, ibaganisha ku majyambere.
Abibutsa ko igihe bazaba bayavuyemo, bazongera umuvuduka mu bikorwa bibateza imbere binateza imbere Igihugu cyabo, buri wese ashyira imbaraga mu byo akora, akanoza ibyo ashinzwe n’ibyo akora.
RADIOTV10