Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hamenyekanye icyatumye umukwe n’umugeni mu Rwanda bagaragara mu buryo butunguranye bagiye gusezerana

radiotv10by radiotv10
23/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hamenyekanye icyatumye umukwe n’umugeni mu Rwanda bagaragara mu buryo butunguranye bagiye gusezerana
Share on FacebookShare on Twitter

Umukwe n’umugeni we bo mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, bagiye gusezerana imbere y’Imana bateze moto; umugeni yambaye n’agatimba imbere ya Kasike, bitungura abababonye ariko banabashimira kuba bakoze ibiri mu bushobozi bwabo. Hamenyekanye icyatumye batega abamotari.

Ibi byabaye ubwo Uwumukiza Damarce na Evariste Hategekimana bajyaga gusezerana imbere y’Imana muri Kiliziya Gatulika kuri Paruwasi ya Shangi.

Aba bombi bari basanzwe babana ariko batarasezeranye, bari bafite gahunda yo kujya gusezerana imbere y’Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, ariko babanje kuramukira mu mihango yo gusaba no gukwa.

Ubwo iyi mihango yari ihumuje bagiye kwerecyeza kuri Paruwasi, babonye amasaha yabafashe, kandi badafite imodoka yagombaga kubagezayo, ni ko kwigira inama yo gutega moto.

Hategekimana avuga ko nta bushobozi bw’imodoka bari bafite, ahubwo ko bakoresheje ibingana n’uko mu mufuka habo hifashe.

Yagize ati “Ufite imodoka wayigendamo, ariko twe mu rugero rwacu twahisemo gutega moto.”

Umugeni we avuga ko bari batanze ibihumbi 10 Frw yagomgaga kuvamo ay’ubukererwe iyo baza kurenza isaha bari bahawe, bityo ko bateze moto kugira ngo bayaramire.

Mukamusabyimana Marie Jeanne uyobora Umurenge wa Shangi, na we ashima aba bageni banze gusesagura, bagakora ibihwanye n’ubushobozi bwabo, kuko icy’ingenzi byari ugusezerana, kandi ko byabaye. Yagize ati “Baje kuri moto kandi intego y’ibanze yo gusezerana yabaye.”

Umugeni yari kuri moto yambaye n’agatimba imbere ya kasike
Basezeranye mu byishimo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 1 =

Previous Post

Nta cyiza nko kubabera Umuyobozi- Perezida Kagame mu kiganiro cy’ubwuzuzanye n’abaturage afungura kwiyamamaza

Next Post

Hatangajwe ikigiye gukorwa nyuma y’uko Abapolisi bavuze imvugo ku mwana itarashimishije ababyeyi

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ikigiye gukorwa nyuma y’uko Abapolisi bavuze imvugo ku mwana itarashimishije ababyeyi

Hatangajwe ikigiye gukorwa nyuma y’uko Abapolisi bavuze imvugo ku mwana itarashimishije ababyeyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.