Umunyamabanga ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwomgereza, Priti Patel na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, basohoye inyandiko isubiza abakomeje kunenga icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda, ivuga ko byakozwe mu nyungu zo kurengera ikiramwamuntu.
Kuva byatangira gutangazwa ko u Bwongereza bugiye kohereza mu Rwanda bamwe mu bimukira bagiye muri iki Gihugu cy’i Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bikaza kwemezwa mu masezerano yasinywe mu cyumweru gishize, bamwe banenze iki cyemezo.
Ubwo hasinywaga aya masezerano tariki 14 Mata 2022, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yavuze ko u Rwanda kiri mu Bihugu bya mbere ku Isi bitekanye bityo ko kucyoherezamo abimukira, ari ingingo yumvikana.
Bamwe mu banenga ubuyobozi bw’u Rwanda, buririye kuri aya masezerano bavuga ko bidakwiye ko aba bimukira boherezwa mu Rwanda kubera byinshi bavuga bidatunganye ariko bigaragara ko bihabanye n’ukuri.
- U Rwanda na UK mu masezerano azatuma bamwe mu bimukira boherezwa mu Rwanda
- Niki cyatumye u Rwanda rwemera kwakira abimukira benshi bazava mu Bwongereza?
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bwongereza ndetse na zimwe mu ntumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu zirimo n’izo mu ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi na bo banenze iki cyemezo cyamaze gushyirwaho umukono.
Imiryango itari iya Leta mu Bwongereza isanzwe itanga ubufasha ku babukeneye ndetse n’isanzwe ikora ubuvugizi isaga 160, na yo yasabye Guverinoma y’u Bwongereza guhagarika iki cyemezo ngo kuko kirimo ubugome.
Kuri iki Cyumweru kandi Musenyeri mukuru wa Canterbury, Justin Welby na we ari mu banenze iki cyemezo, bagaya Guverinoma y’u Bwongereza kunanirwa inshingano zo kuba yashaka uburyo icyemura iki kibazo cy’abimukira itagiye gutanga akazi ku kindi Gihugu.
Uyu mushumba mu Itorero ry’Abangilikani, yavuze ko gufata icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda kidashyize mu gaciro kuko u Bwongereza ndetse n’indi miryango n’amadini bashoboraga gucyemura iki kibazo.
Nta Gihugu gifite ubumuntu cyarebera
Inyandiko ihuriweho n’Umunyamabanga ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwomgereza, Priti Patel na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, basubije abanenze iki cyemezo bose.
Muri iyi nyandiko yatambutse mu Kinyamakuru The Times cyandikirwa mu Bwongereza, ifite umutwe ugira uti “Nta Gihugu gifite umutima utabara gishobora kwihanganira ko icuruzwa ry’abantu rikomeza.”
Iyi nyandiko igaragaza ko Isi ihanganye n’ibibazo byugarije ikiremwamuntu birimo icuruzwa no kubakoresha mu nyungu z’abandi.
Ikomeza ivuga ko ibi biri mu bikorerwa abimukira bahunga imibereho mibi bagashyira ubuzima bwabo mu kaga bakemera kunyura mu Nyanja bajya gushaka ubuhungiro.
Bati “Ibi biri kugira ingaruka ku bagabo, abagore n’abana batagira ingano barimo n’abatakaza ubuzima bwabo abandi bagatakaza abo bakundaga kubera izo ngendo ziteye inkeke.”
Aba bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, bakomeza bagira bati “Ibi ntibikwiye gukomeza. Dukeneye ibisubizo bidasanzwe mu guhagarika ubu bucuruzi bw’abantu buteye akaga.”
Bavuga ko bidatangaje kuba hari inzego zinenga iyi gahunda kuko zananiwe kugaragaza ibisubizo byakemura iki kibazo ndetse n’umusanzu wabyo.
Bati “Kwemera ko aka aya magorwa akomeza ntibikiri amahitamo ku gihugu icyo ari cyo cyose kifitemo umutima wo gutabara.”
U Rwanda kandi rumaze kwakira abimukira 767 barimo 119 bakiriwe mu kwezi gushize baje baturuka muri Libya aho ubu batujwe mu nkambi iri mu Karere ka Bugesera.
Ubwo u Rwanda rwemeraga kwakira aba bimukira muri 2019, Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bazi uburemere bwo kuba impunzi bityo ko u Rwanda rudashobora kurebera mu gihe hari abaturage bakomeje guhera mu cyeragati bahunze Ibihugu byabo.
Perezida Paul Kagame yavuze ko abo bashaka ubuhungiro bari mu Libya, bazaza bakaba bari mu Rwanda mu gihe bagishakirwa Ibihugu byo kubakira, ndetse bamwe baje bagiye banabona Ibihugu bibakira.
RADIOTV10