Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Nta gitutu nta n’ubwoba dufite imbere ya Etoile Sportif du Sahel-Mohammed Adil

radiotv10by radiotv10
22/10/2021
in SIPORO
0
Nta gitutu nta n’ubwoba dufite imbere ya Etoile Sportif du Sahel-Mohammed Adil
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC iri muri Tunisia aho yagiye mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (TOTAL CAF Champions League 2021-2022). Kuri uyu wa kane yakoze imyitozo ya mbere nyuma y’urugendo rw’amasaha 20 mu kirere.

Mohammed Adil Erradi umutoza mukuru w’iyi kipe utemerewe gutoza mu mukino nyirizina bitewe n’uko adafite ibyangombwa bishakwa na n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), avuga ko urugendo rwagenze neza kandi ikipe yiteguye 100%.

Adil avuga ko mu mukino bafitanye na Etoile Sportif du Sahel kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 bashobora kuzawukina badafite kapiteni Jacques Tuyisenge na Ombolenga Fitina bafite ibibazo by’imvune. Gusa akaba yizeye ko abazabasimbura bazakora akazi kazafasha ikipe kubona umusaruro ufatika.

Agaruka ku urugendo nyirizina, Mohammed Adil Erradi yagize ati” Mu by’ukuri rwari urugendo rurerure ariko twahageze amahoro nyuma y’amasaha 20 mu kirere.Umusaruro w’igitego 1-1 waradufashije cyane kuko watumye abakinnyi bagira imbaraga mu rugendo mu kuba buteguye mu mutwe.

Twageze i Tunis, turaruhuka. Kuri uyu wa kane twakoze imyitozo ya mbere. Buri wese ameze neza kandi afite akanyabugabo. Icy’ingenzi ni uko twese turi gukorera hamwe kugira ngo turebe icyatuma turushaho kuba mu mbaraga no mu mutwe turushaho kumva twiteguye.”

Yitsa ku mvune ya Jacques Tuyisenge na Ombolenga Fitina, Mohammed Adil Erradi yagize ati “Nk’uko mwabibonye uyu munsi mu myitozo twakoze ntabwo kapiteni Jacques na Fitina bafite ibibazo by’imvune. Gusa, buri umwe dufite hano afite akamaro ko gufasha ikipe. Tuzakoresha abahari kandi bariteguye 100% kuko APR ni ikipe ifite hafi abakinnyi batatu ku mwanya umwe, ni nacyo kidutandukanya n’andi makipe.

Nibyo koko Jacques na Fitina ni abakinnyi bafite ununararibonye ariko abo tuzabasimbuza bazabikora neza. Yaba Jacques, yaba Fitina ndetse n’abandi bose dufite muri staff bafitiye ikizere abakinnyi bazafata uwo mwanya kuko APR ikina ishaka intsinzi ntabwo ikinira gutsindwa.”

Jacques Tuyisenge ntabwo yakoze imyitozo ikakaye y’uyu wa kane

Umukino ubanza, ikipe ya APR FC yabonye inota mu mukino yanganyijemo na Etoile Sportif du Sahel igitego 1-1, umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (TOTAL CAF Champions League).

Igitego cya Manishimwe Djabel cyabonetse ku munota wa 42′ w’umukino kiza kishyura icyatsinzwe na Tayeb Meziani ku munota wa kabiri w’umukino.

Kuri uyu musaruro wa 1-1, Mohammed Adil avuga ko nta bwoba bibateye kandi ko nta n’igiutu kibariho imbere ya Etoile Sportif du Sahel izaba iri mu rugo.

“Umukino tuzakina ni umukino w’amateka, ni umukino tuzakina dushaka kwandika amateka. Ni umukino w’ingenzi cyane kuri twe muri uyu mwuga turimo yaba twe nk’abatoza ndetse n’abakinnyi. Tuzakina dushaka gutsinda, nta bwoba dufite, nta gitutu turiho. Nk’uko mubizi buriya umuntu akina acunga umukino ku mukino, ugomba kubikorera buri segonda buri munota kugira ngo ufashe abakinnyi kujya ku rwego rwo gutanga umusaruro.

Nyuma y’ibyo rero twifitiye ikizere, tuzakina dushaka gutsinda kuko nta bwoba dufite nk’uko bisanzwe.”

Mugunga Yves Cavani afite amahirwe yo kubanza mu busatirizi bwa APR FC

Umukino wa Etoile Sportif du Sahel na APR FC uzasifurwa n’umusifuzi mpuzamahanga w’umunya-Gambia witwa Papa Gasama Aboubakar, umusifuzi ukomeye ku mugabane wa Afurika unasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi. Kuri Mohammed Adil Erradi avuga ko ari iby’agaciro kuba CAF yabahaye uyu musifuzi kuko ngo byerekana urwego umukino uriho.

“Njyewe nizera ubuhanga n’ubunararibonye bwa Aboubbakar Gasama, ni umusifuzi mpuzamahanga Kandi nizera ko Nawe ubwe ari mu murongo wo gukomeza gukuza umwuga we ku rwego rwo hejuru mu gusifura.

Umukino nibyo uzabera muri Tunisia, tunazi uburemere bwawo ninayo mpamvu baduhaye umusifuzi ukomeye nka Gasama usifura igikombe cy’isi. Urumva ko rero ari iby’agaciro.” Mohammed Adil

Soccer Football - World Cup - Group C - Peru vs Denmark - Mordovia Arena,  Saransk, Russia - June 16, 2018 Referee Bakary Papa Gassama talks to  Denmark's Andreas Christensen and Simon

Papa Gasama Aboubakar niwe uzasifurira APR FC na Etoile Sportif du Sahel

APR FC yakoreye imyitozo i Tunis mbere yo kujya i Monastir ahazabera umukino nyirizina

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Mugisha Samuel kapiteni w’ikipe y’igihugu yatawe muri yombi na RIB

Next Post

Uwahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA yateye ivi

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda
IMYIDAGADURO

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA yateye ivi

Uwahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA yateye ivi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.