Uwanyirijuru Rosalinda umaze imyaka 31 atazi umuntu baba bafitanye isano kuko yatoraguwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba aterwa agahinda no kuba atazi inkomoko ye, avuga ko nubwo imyaka ibaye myinshi yizeye igihe kizagera akabona uwo bafitanye isano.
Yatoraguwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari uruhinja, aza kujyanwa mu kigo cy’impfubyi, nyuma agikurwano n’abamureze bamubwiye ko yatoraguwe mu Mujyi wa Kigali.
Avuga ko abamureze bamubwiye ko na bo batazi inkomoko ye, icyakora bakamubwira ko namara gukura yazabaririza kugira ngo arebe ko hari uwabona ko bafitanye isano.
Ati “Urumva yari anakuze [uwamureze] n’ubu arakuze, arambwira ati ‘uzagerageza ubaririze nuba mukuru ariko ubu icyo nakwifuriza ni uko wiga, utuze wige wite ku buzima bwawe kuko ntakindi nanjye nabikoraho’.”
Aho yabanje kurererwa mu kigo cy’Impfubyi cy’Umuryango Utabara Imbabare wa Croix Rouge ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, yakigejejwemo afite amezi abiri, akivanwamo afite imyaka itatu ari bwo yajyaga kurererwa mu muryango.
Abara inkuru n’agahinda agera hagati agafatwa n’ikiniga cyo kuba amaze iyi myaka yose nta we yavuga ko bafitanye isano, uretse we gusa.
Ati “Kutagira iwanyu nyine, ahantu uvuga uti ‘aha ni iwacu, navukiye aha cyangwa…’ ku buryo ujya wumva abantu basubira mu masambu yabo bavuga bati ‘aha ni iwacu ndabizi ko hari aha Papa’ ari njye ntabwo navuga ngo nafata he se? ntaho.”
Mu buzima bwa muntu, anyuzamo akagira abo yiyambaza cyangwa anenga ko batagize icyo bamukorere, ariko kuri Uwanyirijuru we avuga ko nta n’umwe ujya aza muri uwo mwanya.
Ati “Nta bantu nakwita kubwira ngo mbashinje ngo ‘ntabwo wankoreye ibi, ntabwo wansuye ku ishuri, ntabwo wanyishyuriye ishuri iri n’iri, kuko igihe icyo ari cyo cyose yagusubiza ngo ‘ariko ntabwo uri uwanjye’ kandi yaba avuga ukuri.”
Nubwo iyi myaka 31 ishize nta kanunu k’inkomoko ye, afite icyizere ko uko byagenda kose hari abo bafitanye isano kuko “ntabwo bose bashize, hagomba kuba hari umuntu wasigaye, abe umwe cyangwa babiri ariko barahari.”
Agaragaza kimwe mu bimenyetso abantu bashobora guheraho bakeka ko bamuzi, agaragaza agasa nk’inkovu afite mu gahanga, kuko ngo n’ubundi yakajyanye ubwo yajyanwaga mu kigo cy’impfubyi cya Croix Rouge.
Uwanyirijuru Rosalinda wakuranye iyi ntimba, yemeza ko yiyubatse abikesha ubuyobozi bwiza butahwemye kuremamo icyizere abafite ibibazo nk’ibye, ubu akaba yibeshejeho, kandi ngo n’ahazaza he arahabona.
Ati “Nirwanyeho, narize ndarangiza, ndakora cyane nkareba ko izo sambu ntazi z’iwacu ntafite, igihe kimwe nzagira ibibanza, igihe kimwe nzubaka inzu, igihe kimwe nzagira umuryango.”
Inkuru ya Uwanyirijuru Rosalinda yumvikanamo ishavu n’agahinda asangiye na benshi mu Banyarwanda, ni bimwe mu bigaragaza ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yasize benshi badafite abo bahamagara ‘Mawe’ cyangwa ‘Dawe’, abandi ntibagire amahirwe yo kubona abavandimwe babo barimo n’abo batigeze baca iryera.
RADIOTV10