Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois yavuze ko abarwanyi bafashwe mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakitwa ko ari abasirikare b’u Rwanda, ari igitutsi gikomeye kuri RDF isanzwe izwiho ibikorwa by’indashyikirwa no gukora kinyamwuga.
Guverineri Habitegeko Francois yanasohoye itangazo ryamagana amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, ko ingabo z’u Rwanda zafashije abarwanyi bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za FARDC.
Iri tangazo rya Guverineri Habitegeko Francois, ryanagarutse ku basirikare babiri berekanywe bivugwa ko ari aba RDF, rikavuga ko ibyo ari ibinyomba bikomeye kuko mu ngabo z’u Rwanda hatabamo abo basirikare.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe, Habitegeko yongeye kugira icyo avuga kuri ibi birego ubuyobozi bwa DRC bwongeye gushinja ingabo z’u Rwanda, avuga ko igisirikare cy’u Rwanda kidashobora gukora ibyo zishinjwa.
Ati “Ntabwo ingabo z’u Rwanda rwose ziri muri iriya mirwano, nta n’inyungu nta n’impamvu zifite zo kubamo.”
Yakomeje avuga ko “ikibabaje cyane, ni abantu berekanye mwabonye bambaye za kambambiri bamabaye ibikote bishaje…babita ngo ni ingabo z’u Rwanda. Biriya rero ni igitutsi gikomeye ku ngabo z’u Rwanda nk’izacu ku ngabo tumenyereye mu bikorwa byiza byo kugarura amahoro ku isi hirya no hino. Ntabwo zasa kuriya.”
Guverineri Habitegeko kandi avuga ko amazina y’abo basirikare bitiriwe ab’u Rwanda, nubundi yagarutsweho mu nama yahuje inzego z’iperereza yabereye mu Rwanda mu kwezi gushize.
Ati “Kumva rero yongeye kugaruka noneho babafatiye ku rugamba, umuntu yibaza iyo kinamico barimo ari iyihe.”
Avuga ko ibi byose bigamije kuyobya uburari kugira ngo borose ku bibazo bafite. Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, Habitegeko yari yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda butagomba kwikorezwa ibyananiwe n’ubuyobozi bwa DRC mu kurangiza ibi bibazo by’umutekano.
RADIOTV10